• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda
Ibaruwa y'ikinamico ya Polisi ya Uganda isaba ko umurambo wa Magezi usuzumwa

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Editorial 09 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Umunyarwanda, Emmanuel Magezi, wari umaze igihe kigera hafi ku mwaka afungiwe muri Uganda nyuma yo gushimutwa n’urwego rw’iperereza muri Uganda  ruzwi nka CMI, yaje kwitaba Imana nyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe. Agifatwa yabanje  gufungirwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke nyuma yoherezwa mu kigo cya Mbuya.  Muri Werurwe 2019 nibwo hatangajwe inkuru y’ifatwa rya Magezi.

Nta cyaha na kimwe yigeze ashinjwa imbere y’urukiko, yarekewe muri kasho gusa akorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo ku wa 31 Mutarama 2020, umunyamategeko we Eron Kiiza yaregeye Urukiko Rukuru i Kampala asaba ko uwo yunganira yaburanishwa niha hari ibyaha aregwa.

Kiiza yifuzaga ibisobanuro by’Igisirikare cya Uganda na Guverinoma ku bijyanye n’ifungwa ritemewe ry’umukiliya we kugeza ubwo amara amezi 10 ari muri kasho ataragezwa imbere y’umucamanza, ngo amenyeshwe ibyo aregwa.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko ubusabe bwa Kiiza bwagombaga kumvwa n’urukiko ku wa Mbere, bugafatwaho umwanzuro. Nyamara mbere y’uko uwo munsi ugera, yaje kwakira amakuru yizewe amumenyesha ko uwo yunganiraga yapfuye.

Hagiye hanze ibaruwa yasinyweho na Ofisiye wa Polisi ushinzwe Iperereza ku byaha kuri Sitasiyo ya Butabika, yemeza ko Magezi yaguye mu bitaro bya Butabika tariki 21 Mutarama 2020, ahagana saa tatu za mu gitondo.

Muri iyi baruwa hagaragara polisi isaba umwe mu baganga bayo kujya mu buruhukiro bw’umujyi gusuzuma umubiri wa Magezi wajyanyweyo ku wa 21 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yemeje urupfu rwa Magezi, nyuma yo gukurikirana agasanga iyo baruwa yasakaye ari umwimerere.

Yagize ati “Umubiri wa Magezi wasanzwe hanze y’inzu y’abarwayi muri Butabika. Twahamagawe nyuma yo kubona uyu mubiri uri hanze. Ntabwo nzi icyabaye ariko turacyategereje raporo.”

Umuvugizi w’Ikigo cya Gisirikare cya Makenke, Maj. Charles Kabbona, yavuze ko atari mu biro, yizeza kuzatangaza amakuru abifiteho ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brigadier Richard Karemire, we yirinze kugira icyo avuga kuko ngo nta makuru afite kuri icyo kibazo.

Urupfu rwa Magezi rwiyongereye ku bandi baguye muri Uganda cyangwa bagakorerwa iyicarubozo bakagwa mu Rwanda nyuma yo kujugunywa ku mupaka ari intere. Ni ibikorwa byagejeje aho u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya mui Uganda kubera impungenge ku mutekabo wabo.

U Rwanda rushinja Uganda gufata no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bagakorerwa iyicarubozo bamwe bakahasiga ubuzima, ku buryo hakomeje ibiganiro bigamije gushaka umuti.

Aya makuru agiye hanze mu gihe ku Cyumweru gishize Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Biteganyijwe kandi ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu itaha izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

Izabimburirwa n’iya Komisiyo ihuriweho, hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho, by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2020-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Umunyarwanda yavuze uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda n’abavuga Ikinyarwanda bari muri CMI

Editorial 23 Feb 2019
Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Editorial 14 Oct 2016
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Editorial 14 Mar 2025
Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Editorial 10 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe
Mu Rwanda

Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe

Editorial 24 Jul 2017
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa
Amakuru

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Editorial 10 Oct 2025
Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya
POLITIKI

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Editorial 14 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru