• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Editorial 14 Sep 2016 ITOHOZA

Amakuru aturuka muri RNC aravuga ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro gakondo bari bivuganye Serge Ndayizeye umenyerewe nk’umuzindaro wa RNC maze habura gato ngo igikorwa cyabo kigerweho gusa ngo nubwo bamuhushije haracyari andi mahirwe yuko atazarusimbuka bwa kabiri kuko bamubwiye ko batazatuza akiri ku isi.

Iyi nkuru tugicukumbura, ikomeza ivuga ko itsinda ry’abantu bagera kuri bane aribo baraye bateye uyu munyamakuru usigaye yarigize nka Kantano kuri RTLM kuko agatambye kose avuga adashunguye ndetse ngo abari muri uyu mugambi ninacyo bamuzizaga dore ko byamaze kumenyekana ko ari abari batumwe na KAYUMBA NYAMWASA uherutse gutorerwa kungiriza Jerome NAYIGIZIKI muri rya tsinda rigamije gutaranga u Rwanda ngo barebe ko bwacya kabiri dore ko babayeho nabi mu bihugu bitandukanye bityo bakaba barisha iturufu yo guharabika u Rwanda biyita impunzi za Politike.

Imvano ya byose ngo yaturutse ku itangazo ryasomwe n’uyu Serge NDAYIZEYE ku itariki 31/ 08/2016 atangaza amakuru ya Komite nshya ya RNC iyobowe na Jerome NAYIGIZIKI asimbuye RUDASINGWA Theogene. Iyo komite kandi ngo irimo KAYUMBA NYAMWASA nk’umwungiriza wa mbere, Gervais CONDO umwungiriza wa kabiri, ndetse na JMV MICOMBERO umwungiriza wa gatatu tutibagiwe Dr Emmanuel HAKIZIMANA ngo wagizwe General Secretary na Corneille MINANI wagizwe umubitsi.

Ku mugoroba w’iyo tariki nibwo Ndayizeye yahuruye arahutera avuga abatowe atabiherewe uburenganzira ndetse anarenzaho ibindi bigambo byinshi ngo bitashimishije iri tsinda bituma Kayumba Nyamwasa ahamagara Micombero umenyereweho ububandi bwinshi ngo amutegurire abantu bashake uko bakuraho uwo bita ishyano.

Nkuko byari byitezwe ko kuwa gatandatu tariki ya 03/09/2016 haterana inama y’aba bantu batandatu batowe mu myanya navuze hejuru ngo bahuye ku murongo w’ibyigwa hari ingingo imwe gusa yo gushaka uko bakwiyama burundu Ndayizeye Serge n’ivuzivuzi rye ndetse ngo bemeranya ko agomba guceceka burundu kuko akabije kuvugavuga n’ibyo atatumwe abateranya.

Mu kwanzura kwabo ngo bemeranyije ko batazatuza neza akiriho nibwo Micombero yohereje insoresore zo kumwivugana mu mugambi waraye upfubye mu ijoro ryakeye gusa basiga bamwandikiye ko bazagaruka bidatinze.

Mugushaka kumenya abamuteye ndetse n’uwabatumye ngo humviswe amajwi y’itumanaho bakoresheje biza kugwa kuri Micombero ubarizwa mu gihugu cy’Ububirigi. Ari naho Serge yari amaze igihe yarahungiye.

-4054.jpg

Umunyamakuru Serge Ndayizeye

Mu yandi makuru twaje kumenya nuko ngo aba bantu bashobora kuba batumwe na Rudasingwa Theogene ubarizwa muri USA akaba yaramaze kwigizwayo muri RNC kuko ngo yabarushaka gutamira agatubutse muri iri tsinda igihe yariyoboraga akaba ari nacyo cyatumye bamwita RUTEMAYEZE. Kuva yirukanywe ngo ntawe urongera kumuca iryera gusa ngo umunsi wa nyuma yagaragariyeho yakubitiraga agatoki ku kandi umuntu wese uri muri ririya tsinda ryamwirukanye avuga ko azihorera uko byagenda kose.

Turacyakurikirana aya makuru…..

Umwanditsi wacu

2016-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019
Minisitiri Mushikiwabo yakuye  igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana

Editorial 08 Oct 2016
Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Editorial 07 Jan 2018
Kirehe: Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe: Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Editorial 26 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Editorial 20 Aug 2016
Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda
ITOHOZA

Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Editorial 18 Apr 2019
Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR
Amakuru

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Editorial 14 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru