Amakuru aturuka muri RNC aravuga ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro gakondo bari bivuganye Serge Ndayizeye umenyerewe nk’umuzindaro wa RNC maze habura gato ngo igikorwa cyabo kigerweho gusa ngo nubwo bamuhushije haracyari andi mahirwe yuko atazarusimbuka bwa kabiri kuko bamubwiye ko batazatuza akiri ku isi.
Iyi nkuru tugicukumbura, ikomeza ivuga ko itsinda ry’abantu bagera kuri bane aribo baraye bateye uyu munyamakuru usigaye yarigize nka Kantano kuri RTLM kuko agatambye kose avuga adashunguye ndetse ngo abari muri uyu mugambi ninacyo bamuzizaga dore ko byamaze kumenyekana ko ari abari batumwe na KAYUMBA NYAMWASA uherutse gutorerwa kungiriza Jerome NAYIGIZIKI muri rya tsinda rigamije gutaranga u Rwanda ngo barebe ko bwacya kabiri dore ko babayeho nabi mu bihugu bitandukanye bityo bakaba barisha iturufu yo guharabika u Rwanda biyita impunzi za Politike.
Imvano ya byose ngo yaturutse ku itangazo ryasomwe n’uyu Serge NDAYIZEYE ku itariki 31/ 08/2016 atangaza amakuru ya Komite nshya ya RNC iyobowe na Jerome NAYIGIZIKI asimbuye RUDASINGWA Theogene. Iyo komite kandi ngo irimo KAYUMBA NYAMWASA nk’umwungiriza wa mbere, Gervais CONDO umwungiriza wa kabiri, ndetse na JMV MICOMBERO umwungiriza wa gatatu tutibagiwe Dr Emmanuel HAKIZIMANA ngo wagizwe General Secretary na Corneille MINANI wagizwe umubitsi.
Ku mugoroba w’iyo tariki nibwo Ndayizeye yahuruye arahutera avuga abatowe atabiherewe uburenganzira ndetse anarenzaho ibindi bigambo byinshi ngo bitashimishije iri tsinda bituma Kayumba Nyamwasa ahamagara Micombero umenyereweho ububandi bwinshi ngo amutegurire abantu bashake uko bakuraho uwo bita ishyano.
Nkuko byari byitezwe ko kuwa gatandatu tariki ya 03/09/2016 haterana inama y’aba bantu batandatu batowe mu myanya navuze hejuru ngo bahuye ku murongo w’ibyigwa hari ingingo imwe gusa yo gushaka uko bakwiyama burundu Ndayizeye Serge n’ivuzivuzi rye ndetse ngo bemeranya ko agomba guceceka burundu kuko akabije kuvugavuga n’ibyo atatumwe abateranya.
Mu kwanzura kwabo ngo bemeranyije ko batazatuza neza akiriho nibwo Micombero yohereje insoresore zo kumwivugana mu mugambi waraye upfubye mu ijoro ryakeye gusa basiga bamwandikiye ko bazagaruka bidatinze.
Mugushaka kumenya abamuteye ndetse n’uwabatumye ngo humviswe amajwi y’itumanaho bakoresheje biza kugwa kuri Micombero ubarizwa mu gihugu cy’Ububirigi. Ari naho Serge yari amaze igihe yarahungiye.
Umunyamakuru Serge Ndayizeye
Mu yandi makuru twaje kumenya nuko ngo aba bantu bashobora kuba batumwe na Rudasingwa Theogene ubarizwa muri USA akaba yaramaze kwigizwayo muri RNC kuko ngo yabarushaka gutamira agatubutse muri iri tsinda igihe yariyoboraga akaba ari nacyo cyatumye bamwita RUTEMAYEZE. Kuva yirukanywe ngo ntawe urongera kumuca iryera gusa ngo umunsi wa nyuma yagaragariyeho yakubitiraga agatoki ku kandi umuntu wese uri muri ririya tsinda ryamwirukanye avuga ko azihorera uko byagenda kose.
Turacyakurikirana aya makuru…..
Umwanditsi wacu