Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yaraye igeze i kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahaganga cya Kigali i Kabombe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nyuma yaho yari ivuye muri Cameron gukina umukino wayo wa nyuma mu itsinda rya gatandatu aho yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Cameron ubusa ku busa.
Muri uyu mukino w’u Rwanda na Cameron wabereye mu mujyi wa Doula, nta buryo bukomeye amakipe yabonye yakabaye yabyaje umusaruro kuko wari umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nk’ikipe yari iri murugo ya Cameron ikanyuzamo igasatira kurenza Amavubi.
Ni umukino kandi wagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rw’u Rwanda yahawe umunyezamu Olivier Kwizera nyuma yo gukorera ikosa rutahizamu wa Cameron, guhabwa ikaritwa kwa Olivier byatumye ikipe isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kuko umutoza Mashami Vincent yakuyemo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yinjizamo umunyezamu Emery Mvuyekure nawe watabaye izamu ry’u Rwanda mu minota yanyuma.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa, mu gihe muri mujyi wa Maputo wo muri Mozambique yahatsindirwaga na Cape Verde igitego kimwe ku busa kinabahesheje amahirwe yo kwerekeza muri Cameron mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizakinwa mu ntangiro za 2022.
Muri iri tsinda F, ikipe y’igihugu ya Cameron ikaba isoje iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 11, naho ku mwanya wa kabiri hari Cape Verde n’amanota 10, aya makipe yombi akaba anahise abona itike yo kuzakina CAN2022 nubwo muri iri tsinda Cameron yari isanganywe iyo tike kuko ariyo izakira iri rushanwa, u Rwanda rushoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 naho Mozambique yo isoje ku mwanya wa kane n’amanota ane.
Amavubi agarutse mu Rwanda aho bahise bashyirwa mu kato bakaba bari buvemo kuri uyu wa kane aho basubira mu ngo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona y’uyu mwaka wa 2020-2021 ndtse bakaba bazitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 aho iyo mikino iteganyijwe muri Kamena 2021, muri iyo mikino u Rwanda rurikumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.