• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona

Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona

Editorial 01 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi yaraye igeze i kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahaganga cya Kigali i Kabombe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nyuma yaho yari ivuye muri Cameron gukina umukino wayo wa nyuma mu itsinda rya gatandatu aho yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Cameron ubusa ku busa.

Muri uyu mukino w’u Rwanda na Cameron wabereye mu mujyi wa Doula, nta buryo bukomeye amakipe yabonye yakabaye yabyaje umusaruro kuko wari umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nk’ikipe yari iri murugo ya Cameron ikanyuzamo igasatira kurenza Amavubi.

Ni umukino kandi wagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rw’u Rwanda yahawe umunyezamu Olivier Kwizera nyuma yo gukorera ikosa rutahizamu wa Cameron, guhabwa ikaritwa kwa Olivier byatumye ikipe isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kuko umutoza Mashami Vincent yakuyemo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yinjizamo umunyezamu Emery Mvuyekure nawe watabaye izamu ry’u Rwanda mu minota yanyuma.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa, mu gihe muri mujyi wa Maputo wo muri Mozambique yahatsindirwaga na Cape Verde igitego kimwe ku busa kinabahesheje amahirwe yo kwerekeza muri Cameron mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizakinwa mu ntangiro za 2022.

Muri iri tsinda F, ikipe y’igihugu ya Cameron ikaba isoje iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 11, naho ku mwanya wa kabiri hari Cape Verde n’amanota 10, aya makipe yombi akaba anahise abona itike yo kuzakina CAN2022 nubwo muri iri tsinda Cameron yari isanganywe iyo tike kuko ariyo izakira iri rushanwa, u Rwanda rushoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 naho Mozambique yo isoje ku mwanya wa kane n’amanota ane.

Amavubi agarutse mu Rwanda aho bahise bashyirwa mu kato bakaba bari buvemo kuri uyu wa kane aho basubira mu ngo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona y’uyu mwaka wa 2020-2021 ndtse bakaba bazitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 aho iyo mikino iteganyijwe muri Kamena 2021, muri iyo mikino u Rwanda rurikumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.

2021-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Champions league: PSG irahabwa amahirwe yo gutsinda Chealsea

Champions league: PSG irahabwa amahirwe yo gutsinda Chealsea

Editorial 16 Feb 2016
RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

Editorial 30 Sep 2020
Abo kwa Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe

Abo kwa Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe

Editorial 09 Oct 2017
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Editorial 27 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries
Amakuru

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Editorial 28 Dec 2022
Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira
Mu Rwanda

Angola: Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Editorial 22 Aug 2017
Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira  imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 12 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru