• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Ubwanditsi 14 Nov 2018 POLITIKI

Eddie Kenzo, umwe mu bahanzi b’ibihangange mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni atagishoboye kuyobora Uganda akwiye kurekura ubutegetsi agaha umwanya abantu bakiri bato nka Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umuhanzi mugenzi we.

Mu kiganiro Focus on Africa cya BBC mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Eddy Kenzo, indirimbo ye Stamina yakoreshejwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Museveni mu 2011, yari arimo gusobanura impamvu ari umwe mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya Bobi Wine cyo kuwa Gatandatu ushize.

Yagize ati: “Nibyo nashyigikiye Museveni mu 2011 ariko ubu ibintu byarahindutse kandi abaturage bararambiwe. Barashaka ikintu gishya.”

Yakomeje agira ati: “Ukuri ni uko Museveni yakoze ibintu byinshi ariko ubu nahinduye intekerezo zanjye. Uruhande rubi rurahagije. Kuva icyo gihe naratembereye kandi ndushaho kugaragara. Nagenze mu bihugu biyobowe neza,”

Umuhanzi Eddy Kenzo yakomeje avuga ko ibintu bimaze kurushaho kuba bibi muri Uganda ya Museveni ku buryo kugaragaza icyo utekereza n’iyo waba uri umuhanzi bishobora kugushyira mu kaga.

Yavuze concert aherutse kwitabira muri Lugogo akaririmba amagambo ‘People Power Our Power’ akunze gukoreshwa na Bobi Wine ariko bikaba byari bigiye kumukoraho.

Ati: “Mperutse gutarama muri Concert muri Lugogo maze ndirimba People Power Our Power kandi bari bategereje kumfatira inyuma y’urubyiniro kubera kuvugira ayo magambo ane ku rubyiniro.”

Kenzo yakomeje avuga ko n’iyicarubozo rimaze kuba ryinshi abaturage bakaba barambiwe. Ati: “Wowe Museveni warijije abaturage none ugomba guhinduka. Ibi birasobanura inkuru iri inyuma ya Mbakooye.”

Eddy Kenzo yakomeje avuga ko muri Uganda abantu babayeho mu bwoba cyane. Ati: “Ugomba kuba ukomeye kugirango uvuge. Ndi umwe muri abo bafite ijwi rikomeye kandi nkurikirwa n’abantu benshi. Ndacyari umuturage uhangayitse ariko ufite inshingano zo kuvuganira Uganda nziza.”

2018-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bashir bamujyanye kumufungira muri Gereza ya Kabar i Khartoum.

Bashir bamujyanye kumufungira muri Gereza ya Kabar i Khartoum.

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Kagame yitabajwe n’Abanyanijeriya ku kibazo bafite cy’ubukungu

Kagame yitabajwe n’Abanyanijeriya ku kibazo bafite cy’ubukungu

Ubwanditsi 22 Aug 2016
Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Ubwanditsi 01 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA
IKORANABUHANGA

Iran yahanuye drone ya gisirikare ya USA

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune
IMIKINO

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Ubwanditsi 16 Nov 2017
U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’
IMIKINO

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru