• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ‘ – Rucagu

‘ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ‘ – Rucagu

Editorial 19 Sep 2017 Mu Rwanda

Rucagu Boniface aratangaza ko atazigera areka kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame kubera agaciro yasubije Abanyarwanda.

Ku myaka 71 yamavuko, Rucagu Boniface wabaye igihe kirekire muri MRND akaba numwe mubaguze imigabane muri RTLM. Nyuma y’uko igihugu kibohojwe Rucagu utarashiraga amakenga Inkotanyi yaje kuba mu myanya ikomeye k’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi, harimo no kuba Perezida w’Itorero ry’Igihugu ubu akaba yaragizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, avuga ko yiteguye kuzakomeza kugaragara mu myenda iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, ibi ngo abishingira ku byiza Kagame, yakoreye Abanyarwanda.

-7974.jpg

Rucagu Boniface

Rucagu yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda ahabi, ku buryo ubu aho Umunyarwanda ajya abantu batakimwita umwicanyi.

-7972.jpg

Rucagu mu Itorero ry’Igihugu

Rucagu wavukiye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni umwe mu Banyarwanda bamaze igihe muri Politike y’u Rwanda, kuko ku myaka 13 gusa yinjiye muri politiki, mu Ishyaka rya UNAR (Union des Nationalistes Rwandais).

Mu 1970 yagizwe Sous-Prefet wa Byumba, nyuma y’imyaka itatu agirwa Sous-Prefet wa Ruhengeli, nyuma yaho gato Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda buba burahiritswe.

Rucagu ufite abana batanu, yabaye mu butegetsi kandi bwa Perezida Habyarimana, kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo zahose ari iza RPA zitsindaga urugamba zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa we avuga ko atigeze agira uruhare mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwabaye mu Rwanda, burimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 1997, Rucagu yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, umwanya yavuyeho mu mwaka wa 2009, ashingwa kuyobora akanama (task force) kagombaga kwiga iby’ishyirwaho ry’Itorero ry’Igihugu n’uko ryakora, Itorero riza gushyirwaho mu mwaka wa 2013 agirwa Umuyobozi mukuru waryo, umwanya nawo yari amazeho imyaka 8.

Mu kazi uyu Mugabo yagiye akora, niwe muyobozi wagaragaraga ahantu hose yambaye imyenda ye iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame.

-7973.jpg
Iyo asobanura iby’iyi foto, Rucagu agira ati “N’ubundi nzakomeza kumwambara (Paul Kagame) kuko ndamwemera, yavanye u Rwanda ahabi arushyira aheza, ibi kandi biranatugaragariza ko azakomeza gushyira u Rwanda aheza, uriya yatumye Abanyarwanda tuva mu ipfunwe, ubungubu aho umunyarwanda ageze baramwakira, ariko mbere aho umunyarwanda yageraga abantu barahungaga bati, abicanyi baraje.”

Akomeza agira ati “Yahuje Abanyarwanda arabunga, iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yagize akamaro cyane, iyi gahunda yo kumvikanisha abantu no kuvuga ngo mureke kwiyumva mu Buhutu, mu Butwa cyangwa mu Bututsi ariko mwiyumve mu bunyarwanda, icyo ndakimukundira, ndakimwemerera, nzakomeza kukimwemerera, n’imyenda iriho amafoto ye nzakomeza kuyambara ubuzima bwose.”

Ubwo yayoboraga Perefegitura ya Ruhengeri, Rucagu yafashwe nk’uwagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’abacangezi bari barayiyogoje, no kumvisha abaturage kureka gukomeza gufasha abari bagize umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

-7971.jpg

Rucagu Boniface na Perezida Kagame

Source : Izubarirashe

2017-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Editorial 01 May 2017
Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Editorial 24 Jun 2024
Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Editorial 10 Jul 2017
Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Editorial 25 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Editorial 20 Jun 2019
Gen. Kabarebe yavuze ko Nyamwasa ari igisambo
Mu Mahanga

Gen. Kabarebe yavuze ko Nyamwasa ari igisambo

Editorial 27 Oct 2016
Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major
Mu Rwanda

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Editorial 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru