• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ‘ – Rucagu

‘ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ‘ – Rucagu

Editorial 19 Sep 2017 Mu Rwanda

Rucagu Boniface aratangaza ko atazigera areka kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Paul Kagame kubera agaciro yasubije Abanyarwanda.

Ku myaka 71 yamavuko, Rucagu Boniface wabaye igihe kirekire muri MRND akaba numwe mubaguze imigabane muri RTLM. Nyuma y’uko igihugu kibohojwe Rucagu utarashiraga amakenga Inkotanyi yaje kuba mu myanya ikomeye k’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi, harimo no kuba Perezida w’Itorero ry’Igihugu ubu akaba yaragizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, avuga ko yiteguye kuzakomeza kugaragara mu myenda iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, ibi ngo abishingira ku byiza Kagame, yakoreye Abanyarwanda.

-7974.jpg

Rucagu Boniface

Rucagu yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda ahabi, ku buryo ubu aho Umunyarwanda ajya abantu batakimwita umwicanyi.

-7972.jpg

Rucagu mu Itorero ry’Igihugu

Rucagu wavukiye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, ni umwe mu Banyarwanda bamaze igihe muri Politike y’u Rwanda, kuko ku myaka 13 gusa yinjiye muri politiki, mu Ishyaka rya UNAR (Union des Nationalistes Rwandais).

Mu 1970 yagizwe Sous-Prefet wa Byumba, nyuma y’imyaka itatu agirwa Sous-Prefet wa Ruhengeli, nyuma yaho gato Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda buba burahiritswe.

Rucagu ufite abana batanu, yabaye mu butegetsi kandi bwa Perezida Habyarimana, kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo zahose ari iza RPA zitsindaga urugamba zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa we avuga ko atigeze agira uruhare mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwabaye mu Rwanda, burimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 1997, Rucagu yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri, umwanya yavuyeho mu mwaka wa 2009, ashingwa kuyobora akanama (task force) kagombaga kwiga iby’ishyirwaho ry’Itorero ry’Igihugu n’uko ryakora, Itorero riza gushyirwaho mu mwaka wa 2013 agirwa Umuyobozi mukuru waryo, umwanya nawo yari amazeho imyaka 8.

Mu kazi uyu Mugabo yagiye akora, niwe muyobozi wagaragaraga ahantu hose yambaye imyenda ye iriho ifoto ya Perezida Paul Kagame.

-7973.jpg
Iyo asobanura iby’iyi foto, Rucagu agira ati “N’ubundi nzakomeza kumwambara (Paul Kagame) kuko ndamwemera, yavanye u Rwanda ahabi arushyira aheza, ibi kandi biranatugaragariza ko azakomeza gushyira u Rwanda aheza, uriya yatumye Abanyarwanda tuva mu ipfunwe, ubungubu aho umunyarwanda ageze baramwakira, ariko mbere aho umunyarwanda yageraga abantu barahungaga bati, abicanyi baraje.”

Akomeza agira ati “Yahuje Abanyarwanda arabunga, iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yagize akamaro cyane, iyi gahunda yo kumvikanisha abantu no kuvuga ngo mureke kwiyumva mu Buhutu, mu Butwa cyangwa mu Bututsi ariko mwiyumve mu bunyarwanda, icyo ndakimukundira, ndakimwemerera, nzakomeza kukimwemerera, n’imyenda iriho amafoto ye nzakomeza kuyambara ubuzima bwose.”

Ubwo yayoboraga Perefegitura ya Ruhengeri, Rucagu yafashwe nk’uwagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’abacangezi bari barayiyogoje, no kumvisha abaturage kureka gukomeza gufasha abari bagize umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

-7971.jpg

Rucagu Boniface na Perezida Kagame

Source : Izubarirashe

2017-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Muri DRC hashyizweho undi Minisitiri w’Intebe utemewe na Opozisiyo yakabaye ahagarariye

Editorial 14 Apr 2017
Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Editorial 01 Jul 2020
Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Editorial 11 Sep 2017
Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru