Uyu bihemu Nahimana utinyuka akiyita “umukozi w’Imana” kandi ari umukozi w’amahano, yarenze ku isezerano yatanze ubwo yabeshyaga ko abaye umusaseridoti, maze si ukwiyandarika yiva inyuma.Ubusanzwe abapadiri basezerana kudashaka kandi bakirinda ubushurashuzi.
Uyu Nahimana yapfuye kuva imbere ya Museneyri wamuhaye isakaramentu ry’ubusaseridoti, maze yikomereza ingeso y’ubusambanyi yari anafiteakiri umufaratiri. Magingo aya abana ba Nahimana bazwi ni 4, ariko ngo bashobora kuba banarenga ukurikije umurava yagize muri uwo mwuga.
Uretse ko ubusambanyi ari n’icyaha ku muntu wese wiyubaha, “Padiri” Nahimana we yageretseho n’ubuhemu budakwiye umubyeyi, kuko aheruka atera inda ba nyina b’abo bana. Habe kubahemba nk’uko bigenda mu muco nyarwanda iyo umubyeyi yibarutse, habe no gutunga abo bana, ahubwo yahisemo kubajugunyira ba nyirangorwa yigira mu maraha I Burayi.
Ubu rero urwo rubyaro ndetse na banyina baramusaba gusubiza agatima impembero, akareka kuba nk’inzoka, dore ko ariyo itera amagi ikayahisha mu butaka, ikigindera, yazahura n’abana bayo ntibamenye.
Mu babyeyi bafitanye abana na Nahimana,harimo Musanganire Adeline yasambanyije ataranageza ku myaka 18 y’amavuko, ubwabyo bikaba bihanwa n’amategeko.Ibi byose bakorwaga benshi mu bayobozi ba Diyosezi ya Cyangugu babizi, ariko bakamukingira ikibaba ngo kiliziya idata ibaba.
Hari kandi Madamu Martha Muragijimana utuye mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Aganira n’abanyamakuru uwo mubyeyi w’imyaka hafi 45 yavuze ko afitanye na Nahimana umwana w’imyaka 16.
Ngo kuva yamutera inda yanze kugira icyo amufasha ngo arere umwana, ahubwo ahitamo kubeshya isi yose ko ari “umuntu w’Imana”, kandi ntaho ataniye na shitani.Mu gahinda kenshi , uyu mubyi ati:”Wavuga ute ko ufitiye impuhwe abanyarwanda ngo badafite uburenganzirwa bwa muntu, kandi utazi uko abo wibyariye babayeho?”
Uwitwa J Paul utarashatse ko dutangaza umwirondoro we wose, we ngo mu mwaka wa 2010 yafashe inzira ajya Arusha muri Tanzaniya, ubwo yari yamenye ko ise Nahimana azajya gutanga ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, agirango amwibutse ko yamubyaye akamutererara. Ku bw’akagambane n’abashinzwe umutekano muri urwo rukiko, ntiyashoboye kubonana n’uwo mubyeyi gito, ngo kuko atifuzaga guhura n’umuntu uvuye mu Rwanda.
Twakwibutsa ko icyo gihe Nahimana yari agiye gushinjura ruharwa Munyakazi Yussuf, waje no guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anakatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Nahimana yavuye mu Rwanda muw’205 yibye amafaranga ya diyosezi. Icyo gihe yajyanye n’umugore w’Umufaransakazi, bakomeza kubana nk’abashakanye, Nahimana kabifatanya no kuba Padiri ahitwa Rouen na Le Havre mu Bufaransa
Nguwo rero Padiri Nahimana wirirwa abika abantu bakiriho, kandi we yarapfuye ahagaze, akarumbira Imana n’abantu.
Niko Nahima, waba utagirira urukundo abo wibarutse, ukarugirira abo utazi?Uburenganzira bwa muntu uhoza mu kanwa, wabuharaniye wubahiriza mbere na mbere ubw’abo wabyaye? Harya ngo uri Nahimana?Umva, sinzi guheba ariko kuzagororoka kwawe ni ahimana koko.