Urwego rw’ubukerarugendo, cyane cyane gusura Ingagi, ni ingenzi mu kwinjiriza U Rwanda amadevize ariko nyuma yo kuzamura ibiciro byo kuzisura muri Gicurasi umubare w’abasura waragabanyutse cyane bigira ingaruka no ku bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukerarugendo.
Kuri ubu ibi biciro byari byazamuwe byagabanyijweho 30% mu rwego rwo kureba ko ba mukerarugendo bakongera kwiyongera, aho ba mukerarugendo bazajya basura izindi pariki nk’Akagera na Nyungwe mu gihe cy’iminsi itatu bazajya bishyura uruhushya amadolari 1050$, ari nayo azajya yishyurwa uruhushya uhereye mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Pariki y’Ibirunga.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga ibidukikije, World Wide Fund for Nature (WWF), cyari cyatangaje ko ubwoko bw’ingagi zo mu misozi burimo kugaruka, aho bwiyongereyeho ingagi 600 kuri 480 zari zitezwe mu 2010 mu Birunga, mu misozi ihuriweho n’ibihugu by’U Rwanda, Uganda na Congo.
Mu Rwanda kubungabunga ingagi ari ikintu gishyirwa imbere cyane bitewe n’uko ubukerarugendo ari bwo buza imbere mu kwinjiriza igihugu amafaranga y’amahanga (amadevize).
Muri Gicurasi 2017 Guverinoma y’U Rwanda yari yazamuye ibiciro by’uruhushya rwo gusura ingagi biva ku madolari 750$ bigera ku madolari 1,500$ bituma ari byo biba ibiciro biri hejuru mu karere, nk’aho muri Uganda uru ruhushya ari amadolari 600$ mu gihe muri Congo ari 400$. Ibi biciro bikaba bizakomeza kubahirizwa mu bindi bihe no kubazajya basura Pariki y’Ibirunga gusa.
Kuva icyo gihe ibiciro bizamurwa, benshi mu bakoraga mu bikorwa by’ubukerarugendo nk’abayoboraga ba mukerarugendo n’abandi babuze icyo gukora kuko ba mukerarugendo benshi bahise bahitamo kujya bajya gusura ingagi muri Uganda nk’uko urubuga rw’ubuyobozi bwa pariki ruvuga.
Parfait Kagibwami, umuyobozi wa Le Bambou Gorilla Lodge ikorera hafi ya Pariki y’Ibirunga, avuga ko bahuye n’ibibazo bikomeye. Ati: “Sinshobora kugereranya pourcentage ya ba mukerarugendo twabuze ariko byari bibi cyane,” iyi lodge ubwayo ivuga ko yabuze 40% by’abakiriya yakiraga.
Nyuma yo kubona umubare wa ba mukerarugendo ugenda urushaho kugabanyuka, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yafashe icyemezo cyo kugabanya igiciro kuva mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi umwaka utaha bigera ku madorali 1,050, bikazaba bivuye ku madolari 1,500$.
Bamwe muri ba mukerarugendo bavuganye The Washington Post bavuga ko bishimiye iri gabanyuka ry’ibiciro.
Uwitwa Diege Joost ukomoka mu Budage yagize ati: “Nzabasha gukora ibi rimwe gusa mu buzima bwanjye,”