Pastor Fifi Cameron wari umuyobozi mukuru wa Zion Temple Gisozi ndetse akaba n’umwe mu bari bagize umuryango Abakobwa b’i Siyoni ukorera muri Zion Temple, yamaze gusezera ku nshingano zo kuba umupasiteri muri Zion Temple.
Tariki 13 Gicurasi 2017 ni bwo Pastor Fifi Cameron yanditse ibaruwa isezera kuri Apotre Gitwaza ndetse kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 Pastor Fifi yabwiye abakristo ba Zion Temple Gisozi ko yasezeye bitewe n’uko hari ibyo atumvikanaho na Apotre Gitwaza.
Pastor Fifi yasezeye nyuma y’iminsi 7 Apotre Gitwaza ahagaritse burundu abari ibyegera bye barimo Bishop Bienvenue, Bishop Dieudonne n’abandi ashinja kugenda bamusebya no kurwanira icyubahiro nk’icyo afite dore ko ngo bashakaga kureshya nka we bakiyibagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore.
Pastor Fifi Cameron
Ibaruwa Rushyashya.net dufitiye kopi yanditswe na Pastor Fifi Cameron asezera ku nshingano zo kuba umuyobozi wa Zion Temple Gisozi, yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite ndetse aboneraho gusaba Gitwaza ko yamwoherereza umuntu umusimbura.
Pastor Fifi Cameron kuri ubu wamaze kurira indege ajya Dubai mu kiruhuko ntiyigeze yerura ngo avuge niba asezeye mu itorero rya Zion Temple, ahubwo yavuze ko asezeye ku nshingano zo kuyobora Zion Temple Gisozi.
Pastor Kanyangoga Jean Bosco
Amakuru ava kuri Zion aravuga ko Pastor Fifi Cameron yaba yarasuzuguwe bikomeye na Pastor Kanyangoga Jean Bosco uhagarariye abashumba mu mujyi wa kgali, ubwo Fifi yamumenyeshaga ko agiye mu ivugabutumwa mu gihugu cy’uBurundi, na ho Kanyangoga akavuga ko akwiye kumwandikira amusaba uruhushya. Ruba rurambikanye kugeza ubwo Fifi ahisemo kwegura kubera ako gasuzuguro k’umuntu avugwaho ko aho akorera hatari n’abakristu 15.