• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga

Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga

Editorial 08 May 2017 Mu Rwanda

Intumwa y’Imana Gitwaza, yirukanye aba Bishop batatu n’umupasiteri umwe mu itorero ayoboye rya Zion Temple aho abashinja kugumuka, yanahaye kandi uburenganzira abashaka kubakurikire aho bagiye. Yabaturiyeho Umugisha w’Imana.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, yatangaje ku mugaragaro ko bamwe mu bakozi b’Imana bamufashaga mu murimo mu itorero rya Zion Temple aho riri hose ku Isi batakiri kumwe nawe, ko nta burenganzira na bucye bwo kongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple aho ziri hose.

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza, avuga ko aba bakozi b’Imana birukanywe muri Zion Temple bagumutse mu itorero bakajya kwifatanya n’abandi ashinja kuba baratwaye itorero n’ibikoresho.

Abirukanywe nkuko Intumwa y’Imana Paul Gitwaza abivuga ni; Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudone Vuningoma na Pasiteri Kamanzi Patrick. Aba bose ngo ntabwo bakibarizwa mu muryango wa Zion Temple.

Intumwa y’Imana Gitwaza agira kandi ati:” Gusa, imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”

Gitwaza, avuga kandi ko nka Zion Temple bazashyigikira ibyo aba birukanywe bakora nihaba Umwuka w’Imana no guca bugufi, ko kandi ni bagaruka bazakirwa ngo kuko itorero rya Kirisito igihe cyose ari idirishya ry’Urukundo, idirishya ry’imbabazi. Gusa na none ngo guca bugufi no kwihana kutarimo uburyarya no kubeshyana ngo nibyo byazatuma bakomezanya hamwe. Yahaye kandi uburenganzira umukirisito wese wumva ashaka gukurikira abagumutse bagacibwa muri Zion Temple kubakurikira.

-6488.jpg

Intumwa Paul Gitwaza

Aha yagize ati:” Rero bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani guest house n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende kandi turabaha urwandiko( Recommandation).

Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba adiministrateur Bulambo umwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.” Gusa ngo ikitazihanganirwa ni ukurya hombi( kuhaba hombi). Ugiye ngo umwanya n’imirimo yari afite muri Zion Temple nta kongera kubitekereza, uzaza wese azaza nk’umushyitsi.

2017-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Editorial 13 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Editorial 17 Mar 2017
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Editorial 16 Jul 2016
Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uzayobora FIFA  aramenyekana uyu munsi
IMIKINO

Uzayobora FIFA aramenyekana uyu munsi

Editorial 26 Feb 2016
Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi
ITOHOZA

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Editorial 01 Mar 2017
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 29 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru