Umuryango FPR- Inkotanyi washyize ahagaragara amashyaka uzifatanya na yo mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, atagaragaramo Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) bari bagiranye ubufatanye mu matora aheruka y’Abadepite yabaye mu 2013. Iri shyaka ryahoze riyoborwa na Mukezamfura Alfred waje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside ubu akaba yarahunze igihugu.
Kuri iki Cyumweru mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame, uyobora uyu muryango, hemejwe urutonde rw’abakandida 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite, abandi 10 buzuza 80 bakazava mu mitwe ya politiki itanu bazafatanya.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yasomye urutonde rw’imitwe ya Politiki bazafatanya ntihumvikanamo PDC, ahubwo humvikanamo Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP) n’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), batari bagiranye ubufatanye mu matora y’Abadepite aheruka.
Yagize ati “Urutonde mbagezaho ni urwavuye mu matora mwakoze mu rwego rw’Akagari no ku rwego rw’Akarere. Mwatwoherereje abantu 120 dutoranyamo 80 ariko kubera ko FPR itiharira, urutonde tubagezaho rugizwe n’abantu 70, abandi 10 bakazava mu mitwe dufatanyije ariyo; PDI, PSR, PPC, UDPR na PSP”.
Muri manda y’abadepite iri kugana ku musozo, Umuryango FPR -Inkotanyi wari wifatanyije mu matora na PDI, PSR, PDC na PPC.
Mu minsi ishize, iyi mitwe ya politiki yari yavuze ko yagejeje ubusabe kuri FPR -Inkotanyi, isaba ko yakwemererwa kujya mu bufatanye.
Perezida wa PSP, Kanyange Phoebe na Perezida wa UDPR, Nizeyimana Pie, bari batangaje ko bashyikirije ubusabe FPR-Inkotanyi ngo bazinjire mu bufatanye (coalition) batarimo muri manda ishize.
Nyuma y’uko PSP yemerewe ubwo bufatanye, Perezida wayo Kanyange yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe.
Yagize ati “Twishimye, ni byiza iyo dufatanyije n’abandi imbaraga ziriyongera, bigaragara ko demokarasi yacu ishingiye ku gusangira ubutegetsi, bikaba ari byiza”.
Yasobanuye ko kwifatanya kw’imitwe ya politiki bitafatwa nko kuba ishyaka runaka ritishoboye mu kuba ryakwiyamamaza ryonyine ariko ko aba ataribyo.
Ati “Iyo uri umwe si kimwe n’uko wafatanya n’abandi”.
Mu gihe mu mashyaka hari umwuka wo gukora urutonde rw’abakandida ruzashyikirizwa Komisiyo y’Amatora (NEC), abashaka kwiyamamaza nk’abakandida bigenga barenga 10 nabo bari hirya no hino mu gihugu basaba imikono yo kubashyigikira.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, biteganyijwe ko NEC izagirana ikiganiro n’itangazamakuru, ikavuga aho imyiteguro y’ibikorwa by’amatora bigeze.
Ingengabihe y’Amatora igaragaza ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga 2018; kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017; naho amatora abe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu ni ku wa 3 Nzeri 2018.