• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR
Mukezamfura Alfred na Me Mukabaranga Agnès

PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

Editorial 09 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango FPR- Inkotanyi washyize ahagaragara amashyaka uzifatanya na yo mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, atagaragaramo Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) bari bagiranye ubufatanye mu matora aheruka y’Abadepite yabaye mu 2013. Iri shyaka ryahoze riyoborwa na Mukezamfura Alfred waje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside ubu akaba yarahunze igihugu.

Kuri iki Cyumweru mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame, uyobora uyu muryango, hemejwe urutonde rw’abakandida 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite, abandi 10 buzuza 80 bakazava mu mitwe ya politiki itanu bazafatanya.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yasomye urutonde rw’imitwe ya Politiki bazafatanya ntihumvikanamo PDC, ahubwo humvikanamo Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP) n’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), batari bagiranye ubufatanye mu matora y’Abadepite aheruka.

Yagize ati “Urutonde mbagezaho ni urwavuye mu matora mwakoze mu rwego rw’Akagari no ku rwego rw’Akarere. Mwatwoherereje abantu 120 dutoranyamo 80 ariko kubera ko FPR itiharira, urutonde tubagezaho rugizwe n’abantu 70, abandi 10 bakazava mu mitwe dufatanyije ariyo; PDI, PSR, PPC, UDPR na PSP”.

Muri manda y’abadepite iri kugana ku musozo, Umuryango FPR -Inkotanyi wari wifatanyije mu matora na PDI, PSR, PDC na PPC.

Mu minsi ishize, iyi mitwe ya politiki yari  yavuze ko yagejeje ubusabe kuri FPR -Inkotanyi, isaba ko yakwemererwa kujya mu bufatanye.

Perezida wa PSP, Kanyange Phoebe na Perezida wa UDPR, Nizeyimana Pie, bari batangaje ko bashyikirije ubusabe FPR-Inkotanyi ngo bazinjire mu bufatanye (coalition) batarimo muri manda ishize.

Nyuma y’uko PSP yemerewe ubwo bufatanye, Perezida wayo Kanyange yavuze  ko ari ibyishimo bidasanzwe.

Yagize ati “Twishimye, ni byiza iyo dufatanyije n’abandi imbaraga ziriyongera, bigaragara ko demokarasi yacu ishingiye ku gusangira ubutegetsi, bikaba ari byiza”.

Yasobanuye ko kwifatanya kw’imitwe ya politiki bitafatwa nko kuba ishyaka runaka ritishoboye mu kuba ryakwiyamamaza ryonyine ariko ko aba ataribyo.

Ati “Iyo uri umwe si kimwe n’uko wafatanya n’abandi”.

Mu gihe mu mashyaka hari umwuka wo gukora urutonde rw’abakandida ruzashyikirizwa Komisiyo y’Amatora (NEC), abashaka kwiyamamaza nk’abakandida bigenga barenga 10 nabo bari hirya no hino mu gihugu basaba imikono yo kubashyigikira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, biteganyijwe ko NEC izagirana ikiganiro n’itangazamakuru, ikavuga aho imyiteguro y’ibikorwa by’amatora bigeze.

Ingengabihe y’Amatora igaragaza ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga 2018; kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017; naho amatora abe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu ni ku wa 3 Nzeri 2018.

 

Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP) , Kanyange Phoebe

 

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Me Mukabaranga Agnès

 

2018-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Editorial 24 Aug 2021
Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Ukuri kuraryana, abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu gatsiko “JAMBO ASBL”, ubu baravuza iyabahanda , bikoma ababashyize ku Karubanda

Editorial 01 Aug 2020
RNC : Batatu barimo  Kayumba Nyamwasa,   Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

Editorial 05 Nov 2018
RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

Editorial 21 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Editorial 04 Oct 2018
Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo
IMIKINO

Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo

Editorial 29 Jun 2018
Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1
Amakuru

Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Editorial 07 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru