• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Perezida JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Editorial 19 Dec 2016 Mu Rwanda

Perezida Joseph Kabila uyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva 2001 ubwo umubyeyi we Desire Kabila wakiyoboraga yaramaze kwivuganwa n’uwamurindaga, aratungwa agatoki mu buryo bukomeye we n’umuryango we kuba barigwijeho umutungo mu gihe gito kandi muburyo budasobanutse.

Nkuko tubikesha Bloomberg News Agency ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ngo Joseph Kabila n’umuryango we wa hafi bubatse umuyoboro mpuzamahanga w’ubucuruzi kugira ngo abone uko yigwizaho imitungo. Biravugwa ko ahantu hose yabonaga ko habyara amafaranga yahise ashinga sosiyete ikorana nabo.

Ikindi ni uko abantu batari bake bafite business nkizo bagiye bahura n’ingorane kuko yashakaga uburyo bwo kubakumira kugira ngo izo business zikorwe n’amasosiyete ye n’umuryango we.

-5082.jpg

Olive Kabila n’umugabo we Perezida Joseph Kabila

Bloomberg news agency yamaze igihe kirenga umwaka ikora iri tohoza igakorana n’abandi banyamakuru batatu bashoboye kwinjirira uyu muryango wa Joseph Kabila, basanga ubucuruzi bukomeye bwabo bwaribanda kwicukurwa ry’amabuye y’agaciro, ibivuyemo bigashyirwa ku makonti y’uyu muryango. Ibi byakorwaga mu gihe iki gihugu kiri mu byambere bikennye ku isi, naho perezida wacyo akaba muba mbere bakize ku isi.

Abanyamakuru bakoze ubu bushakashatsi bashoboye kuvumbura impapuro z’amabanga zigera kubihumbi ijana zijyanye n’ubucuruzi bukorwa mu buryo bwa mafia n’umufasha wa Kabila.

Abantu banditse kuri izo mpapuro (documents) ni abantu bahafi ni ukuvuga abana babiri ba Kabila, umugore we, barumuna na basaza b’umugore we, bene wabo wa Kabila aba nibo bakoreshwaga bandikwaho ibyangombwa by’amasosiyete mpuzamahanga atandukanye arenga 70.

Urugero nko mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro hafashwe impapuro (documents) 120 zemerera aba bantu gucukura diyama, zahabu, colota, nandi mabuye akomeye kandi ahenze bagahabwa ibirombe bikungahaye ntihagire undi wemererwa gukorera aho hafi yabo.

-5080.jpg

Joseph Kabila yabaye umusirikare, ajya kubutegetsi akiri muto ndetse bivugwa ko nta bunararibonye afite muri politike. Ubu arasabwa kuva kubutegetsi muri uku kwezi taliki ya 19 Ukuboza kuko manda ye iraba irangiye. Ariko ikigaragara ni uko yafashe imitsina adashaka kurekura ngo abandi bajyeho. Abantu benshi bakaba bibaza uko bizagenda kuko arimo gushaka uko yashyiraho inzibacuho akanayiyobora kugeza 2018.

Joseph Kabila n’umuryango we nta business basubiza inyuma mugihe bayibonamo inyungu.

Nkuko Bloomberg News agency ikomeza ibivuga mu itohoza ryayo, kuva mu mwaka 2003 Joseph Kabila n’umuryango we bashinze amasosiyete mpuzamahanga byibura 70. Bagiye bayafungura muri DR Congo, Amerika (USA), PANAMA, Dubai, TANZANIA, Island iri munyanja ya pacifica n’ahandi.

Kugira ngo ibikorwa by’uyu muryango bigende neza bagiye bareba business zikeneranye mu mikorere kandi zinjiza amafaranga menshi bagahita bafungura igikorwa kigendanye n’ikindi.

Mu bikorwa bashoyemo amafaranga harimo gufungura za Banki, kubaka ibigega na station za essence, kugura ibikuyu binini cyane mu bihugu bitandukanye, kugura indege no gushinga kompanyi z’indege, gushinga sosiyete zubaka imihanda, kubaka amahoteli no kugura amahoteli akomeye hirya no hino ku isi, gutumiza imiti no kuyicuruza, gucuruza tickets z’indege, gushinga za alimentations zikomeye, gushinga utubyiniro n’utubare tugezweho (club nights), sosiyete zitumanaho n’ibindi.

-5085.jpg

-5083.jpg

-5084.jpg

Ikindi muri iki cyegeranyo ngo muri DR Congo kubera umwanya Kabila afite service nyinshi za leta zari zifite lisite y’amasosiye zigomba guha akazi ndetse bakanishyurwa mbere yuko akazi gakorwa. Ibi rero ngo byatumye Joseph Kabila n’umuryango we ubu bari mubantu bafite imitungo ibarirwa mu mamiliyoni y’amadorali menshi cyane kuburyo anatinya ko yazakurikiranwa aramutse avuye kubutegetsi.

Ikindi ni uko ikinyamakuru cyitwa People with money cyavuze ko muri uyu mwaka wa 2016 Kabila aza kumwanya wa mbere ku isi mu bapereziza babona amafaranga menshi y’umushahara na mission bafata kuko abona miliyoni 75 z’amadorali. Ikindi ngo umutungo we uzwi ungana na miliyoni 215 z’amadorali ariko bakavuga ko atari byo kuko umutungo we mwinshi uhishe muri ariya masosiyete n’amabanki atazwi.

Umunyamakuru wa AFP yagize icyo abaza umuvugizi wa leta ya DR Congo ngo agire icyo abivugaho hanyuma asubiza ko abo mu muryango wa perezida Kabila bafite uburenganzira bwo gukora ubucuruzi uko babyumva. Yongeyeho ati: “Mubahe amahoro, ibi ni amatiku y’ibihugu by’iburayi bishaka kuduharabika”

-5079.jpg

Nkuko bizwi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kinini gifite ubukungu butandukanye ariko kigira ibyago byo kubura ubuyobozi buyobora mu buryo buboneye. Ibi byatumye abaturage bacyo baba abakene ndetse abenshi babarirwa mu Kiciro cy’abatindi nyakujya. Mu bice bitandukanye by’iki gihugu hari aho abaturage bambara ubusa. Nta n’igitangaza kuko hari aho abantu bamara hafi ukwezi bagenda mu nzira bajya kwivuza kwa muganga bagerayo bakababagisha ibyuma bakoresha mu mabagiro y’amatungo.

Muri rusange 90% by’abakongomani batunzwe na 1.4$ ni ukuvuga amafaranga y’urwanda 1.165 k’umunsi iki cyegeranyo cyasohowe na LONI vuba aha.

Ibi bikaba bisohoza akawamugani ngo zirya bamwe abandi bambuka.

Hakizimana Themistocle

2016-12-19
Editorial

IZINDI NKURU

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Editorial 15 Dec 2023
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Editorial 30 Dec 2021
’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Editorial 04 May 2017
Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Editorial 04 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza
POLITIKI

Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Editorial 08 Oct 2019
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu
Mu Rwanda

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Editorial 07 Aug 2017
Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru