Perezida Joseph Kabila uyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva 2001 ubwo umubyeyi we Desire Kabila wakiyoboraga yaramaze kwivuganwa n’uwamurindaga, aratungwa agatoki mu buryo bukomeye we n’umuryango we kuba barigwijeho umutungo mu gihe gito kandi muburyo budasobanutse.
Nkuko tubikesha Bloomberg News Agency ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ngo Joseph Kabila n’umuryango we wa hafi bubatse umuyoboro mpuzamahanga w’ubucuruzi kugira ngo abone uko yigwizaho imitungo. Biravugwa ko ahantu hose yabonaga ko habyara amafaranga yahise ashinga sosiyete ikorana nabo.
Ikindi ni uko abantu batari bake bafite business nkizo bagiye bahura n’ingorane kuko yashakaga uburyo bwo kubakumira kugira ngo izo business zikorwe n’amasosiyete ye n’umuryango we.
Olive Kabila n’umugabo we Perezida Joseph Kabila
Bloomberg news agency yamaze igihe kirenga umwaka ikora iri tohoza igakorana n’abandi banyamakuru batatu bashoboye kwinjirira uyu muryango wa Joseph Kabila, basanga ubucuruzi bukomeye bwabo bwaribanda kwicukurwa ry’amabuye y’agaciro, ibivuyemo bigashyirwa ku makonti y’uyu muryango. Ibi byakorwaga mu gihe iki gihugu kiri mu byambere bikennye ku isi, naho perezida wacyo akaba muba mbere bakize ku isi.
Abanyamakuru bakoze ubu bushakashatsi bashoboye kuvumbura impapuro z’amabanga zigera kubihumbi ijana zijyanye n’ubucuruzi bukorwa mu buryo bwa mafia n’umufasha wa Kabila.
Abantu banditse kuri izo mpapuro (documents) ni abantu bahafi ni ukuvuga abana babiri ba Kabila, umugore we, barumuna na basaza b’umugore we, bene wabo wa Kabila aba nibo bakoreshwaga bandikwaho ibyangombwa by’amasosiyete mpuzamahanga atandukanye arenga 70.
Urugero nko mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro hafashwe impapuro (documents) 120 zemerera aba bantu gucukura diyama, zahabu, colota, nandi mabuye akomeye kandi ahenze bagahabwa ibirombe bikungahaye ntihagire undi wemererwa gukorera aho hafi yabo.
Joseph Kabila yabaye umusirikare, ajya kubutegetsi akiri muto ndetse bivugwa ko nta bunararibonye afite muri politike. Ubu arasabwa kuva kubutegetsi muri uku kwezi taliki ya 19 Ukuboza kuko manda ye iraba irangiye. Ariko ikigaragara ni uko yafashe imitsina adashaka kurekura ngo abandi bajyeho. Abantu benshi bakaba bibaza uko bizagenda kuko arimo gushaka uko yashyiraho inzibacuho akanayiyobora kugeza 2018.
Joseph Kabila n’umuryango we nta business basubiza inyuma mugihe bayibonamo inyungu.
Nkuko Bloomberg News agency ikomeza ibivuga mu itohoza ryayo, kuva mu mwaka 2003 Joseph Kabila n’umuryango we bashinze amasosiyete mpuzamahanga byibura 70. Bagiye bayafungura muri DR Congo, Amerika (USA), PANAMA, Dubai, TANZANIA, Island iri munyanja ya pacifica n’ahandi.
Kugira ngo ibikorwa by’uyu muryango bigende neza bagiye bareba business zikeneranye mu mikorere kandi zinjiza amafaranga menshi bagahita bafungura igikorwa kigendanye n’ikindi.
Mu bikorwa bashoyemo amafaranga harimo gufungura za Banki, kubaka ibigega na station za essence, kugura ibikuyu binini cyane mu bihugu bitandukanye, kugura indege no gushinga kompanyi z’indege, gushinga sosiyete zubaka imihanda, kubaka amahoteli no kugura amahoteli akomeye hirya no hino ku isi, gutumiza imiti no kuyicuruza, gucuruza tickets z’indege, gushinga za alimentations zikomeye, gushinga utubyiniro n’utubare tugezweho (club nights), sosiyete zitumanaho n’ibindi.
Ikindi muri iki cyegeranyo ngo muri DR Congo kubera umwanya Kabila afite service nyinshi za leta zari zifite lisite y’amasosiye zigomba guha akazi ndetse bakanishyurwa mbere yuko akazi gakorwa. Ibi rero ngo byatumye Joseph Kabila n’umuryango we ubu bari mubantu bafite imitungo ibarirwa mu mamiliyoni y’amadorali menshi cyane kuburyo anatinya ko yazakurikiranwa aramutse avuye kubutegetsi.
Ikindi ni uko ikinyamakuru cyitwa People with money cyavuze ko muri uyu mwaka wa 2016 Kabila aza kumwanya wa mbere ku isi mu bapereziza babona amafaranga menshi y’umushahara na mission bafata kuko abona miliyoni 75 z’amadorali. Ikindi ngo umutungo we uzwi ungana na miliyoni 215 z’amadorali ariko bakavuga ko atari byo kuko umutungo we mwinshi uhishe muri ariya masosiyete n’amabanki atazwi.
Umunyamakuru wa AFP yagize icyo abaza umuvugizi wa leta ya DR Congo ngo agire icyo abivugaho hanyuma asubiza ko abo mu muryango wa perezida Kabila bafite uburenganzira bwo gukora ubucuruzi uko babyumva. Yongeyeho ati: “Mubahe amahoro, ibi ni amatiku y’ibihugu by’iburayi bishaka kuduharabika”
Nkuko bizwi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kinini gifite ubukungu butandukanye ariko kigira ibyago byo kubura ubuyobozi buyobora mu buryo buboneye. Ibi byatumye abaturage bacyo baba abakene ndetse abenshi babarirwa mu Kiciro cy’abatindi nyakujya. Mu bice bitandukanye by’iki gihugu hari aho abaturage bambara ubusa. Nta n’igitangaza kuko hari aho abantu bamara hafi ukwezi bagenda mu nzira bajya kwivuza kwa muganga bagerayo bakababagisha ibyuma bakoresha mu mabagiro y’amatungo.
Muri rusange 90% by’abakongomani batunzwe na 1.4$ ni ukuvuga amafaranga y’urwanda 1.165 k’umunsi iki cyegeranyo cyasohowe na LONI vuba aha.
Ibi bikaba bisohoza akawamugani ngo zirya bamwe abandi bambuka.
Hakizimana Themistocle