Iyi nama yashyizweho muri 2016 i Marrakesh, ikaba igamije guteza imbere gahunda n’imishinga byita ku bukungu bushingiye k’ukubungabunga amazi n’ibiyabamo, gufasha abatuye ku nkengero z’inzuzi kuva mu bukene no guhangana n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere.
Igice kirimo Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo gifite ubuso bungana na hegitari hafi miliyoni 220 bw’ishyamba, kikaba ari icya kabiri kinini ku isi nyuma ya Amazon.
Ikibaya cya Congo gihuriweho na: Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centre Africa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea Equatorial, Gabon, Repubulika ya Congo, Rwanda, Tanzania na Zambia.
Abandi byanyacyubahiro baza kuvuga muri iyi nama ni: Umwami wa Moroc Mohamed VI, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba akaba ari n’umuhuzabikorwa w’abakuru b’ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger akaba n’umukuru wa Komosiyo ishinzwe imihindagurikire y’ikirere mu Karere ka Sahel, ndetse na Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso akaba n’umukuru wa Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo.
Nyuma y’umuhango wo gutangiza iyi nama, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baragirana ibiganiro mu muhezo mbere y’uko iyi nama isozwa.