Perezida Paul Kagame asanga kudaha agaciro igihe no kureberera amakosa ari imwe mu mpamvu zikomeje kudindiza umugabane w’Afurika mu iterambere.
Perezida Kagame avuga ko nta gikozwe Afurika yadindira kandi ntacyo yari ibuze ngo itere imbere. Yabitangarije abitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika “African Investment Summit”, yatangiye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2016.
Yagize ati “Muri Africa nidutangira guha igihe agaciro gikwiye, tuzafata abadusize mu iterambere vuba. Tugomba gushyiraho ibihano (amande) ku batubahiriza igihe baba biyemeje.”
Perezida Kagame kandi yashimye ibiganiro bizaganirwaho muri iyi nama, bivuga ku bufatanye hagati y’ibihugu, imiryango y’ubukungu yo muri Afurika byose mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’uyu mugabane.
Ati “kuba iyi nama ivuga ku kwishyira hamwe mu by’ubukungu ni ingenzi cyane. Ubu bufatanye bwa EAC, COMESA na SADC zigizwe na hafi Miliyoni 600 z’abaturage buzatugeza kuri byinshi.”
Yavuze ko gukomeza kwegezayo ibyihutirwa mu byo abayobozi biyemeje gukora ari amakosa Afurika itakabaye igikora.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Source: KT