Perezida Paul Kagame, ari mu banyacyubahiro bazitabira itangizwa ry’umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi wiswe ‘A Global anti-Genocide initiative’ uzatangirizwa mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 21 Gicurasi 2017.
Uyu mushinga uzatangizwa n’umuryango witwa ‘The World Values Network’ wo muri Israel.
Bizaba ari mu birori ngarukamwaka bibaye ku nshuro ya gatanu bya ‘The 5th Annual Champions of Jewish Values International Awards Gala’, ibirori Perezida w’u Rwanda azahererwamo igihembo cyitwa ‘The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize’ nk’umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage b’igihugu cya Isiraheli.
Mu gutangiza uyu mushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi, Perezida w’u Rwanda azaba ari kumwe n’abanyacyubahiro bakomeye b’umuryango barimo nk’uwawushinze witwa Rabbi Shmuley Boteach ari nawe uzaba uyoboye ibi birori.
Hazaba harimo kandi na Elisha Wiesel uyu akaba ari Umunyamerika w’umushoramari akaba ari nawe mwana umwe rukumbi w’umwanditsi w’ibitabo w’Umuyahudi witwa Elie Wiesel uri mu bagize uruhare mu gushyira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi muri Amerika.
Ikinyamakuru Thehill.Com mu nkuru y’igitekerezo cya Rabbi Shmuley Boteach cyasohotse kuri uyu wa 14 Gicurasi 2017, bagaragaje ko uyu mushinga uzaba ufite icyicaro muri Amerika.
Uyu mushinga wa ‘Global anti-Genocide initiative’ uzagira ibiro i New York, I Yeruzalemu ndetse n’i Kigali mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatumiwe mu gutangiza uyu mushinga ahanini mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe nk’umwe mu bayobozi Isi ifite barwanyije Jenoside, nk’uko Rabbi Shmuley Boteach abitangaza.
Perezida Kagame ashimirwa kuba yaragize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994 yaguyemo abarenga miliyoni bishwe.
Ni no muri urwo rwego, Perezida Paul Kagame azanahembwa, hagaragazwa ko uyu muyobozi w’u Rwanda yateje imbere umubano mwiza hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’icya Israel hamwe n’umuryango w’Abayahudi muri rusange.
Mu gitekerezo cye mu kinyamakuru Jerusalem Post cyo ku wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Rabbi Shmuley Boteach, yavuzemo ko Perezida Kagame azahembwa iki gihembo kubw’ubutwari yagize mu guhagarika Jenoside, mu guteza imbere u Rwanda by’umwihariko no kuba ari inshuti ya Israel.
Perezida Paul Kagame niwe wari uyoboye Ingabo zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda
Mu gutangiza uyu mushinga wa ‘Global anti-Genocide initiative’ hazaba hanahabwa icyubahiro ndetse hanibukwa Elie Wiesel warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, akaba n’umwanditsi kuri iyo Jenoside, n’impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwa muntu uherutse kwitaba Imana.
Yatabarutse kuya 2 Nyakanga 2016 ku myaka 87 nyuma y’igihe arwaye.
Uyu mukambwe yarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, yanditse igitabo yise ‘Night’ bivuze ‘Ijoro’, kivuga ku bwicanyi yiboneye n’amaso ye kuva mu mwaka wa 1944, ubwo yajyanwaga mu nkambi y’Aba-Nazi ya Auschwitz muri Pologne.
Auschwitz hari inkambi Wiesel yajyanwemo, hafatwa nka hamwe mu hantu hakomeye hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gushaka kumaraho ubwoko bw’Abayahudi, bicwaga n’aba-Nazis bo mu Budage, hakaba haraguye abagera kuri miliyoni esheshatu.
Uyu mugabo Wiesel yahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera icyo gitabo cyasohowe mu mwaka wa 1958, ariko we avuga ko yacyakiriye kubwa miliyoni z’abantu bishwe n’abandi barokotse.
Mu 2015 yari yavuze ko yarokotse kubera umusaza wamubwiye ngo abwire Aba-Nazi ko afite imyaka 18, bityo ko ashoboye gukora, nyamara yari afite 15 gusa.
Mu bandi bazaba bari muri uyu muhango nk’uko bigaragara ku rubuga rwa This World Gala harimo Jose Maria Aznar wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Danny Danon uhagarariye igihugu cya Israel mu Muryango w’Abibumbye, Ron Dermer Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abandi.
Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Israel, muri Nyakanga 2016, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuye u Rwanda, uruzinduko rwaje rukurikira urwa Perezida Kagame wari waragiye muri iki gihugu mbere ho gato.
Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda we yari yaragiyeyo mu isabukuru ya Perezida Shimon Peres wuzuzaga imyaka 90.
U Rwanda rwagiye rutambamira imyanzuro yabaga igamije guhungabanya Israel mu kanama k’Umutekano, nk’aho mu 2014 u Rwanda rwakoresheje ububasha bwarwo mu kanama ka UN gashinzwe umutekano ruhagarika umwanzuro wategekaga Israel gusubira ku mbago z’ubutaka yahozeho mbere ya Kamena 1967 bitarenze 2017, kandi hakabaho Leta ya Palestine.
Icyo gihe Hamas iyobora Palestine yari guhita ihabwa igice cy’Umujyi wa Jerusalem kigana mu burasirazuba.
U Rwanda kandi rwongeye kwifata mu gutora muri uwo mwanzuro wo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, bituma Palestine ibura amajwi icyenda yari akenewe ngo umwanzuro utorwe.
Mu matora yo mu 2011 ya UNESCO yari kwemerera Palestine nka Leta y’indorerezi mu muryango w’Abibumbye nabwo u Rwanda rwarifashe.
Mu matora yo muri Nzeri 2016 ajyanye no kugenzura uburyo n’ibikorwa bya nucleaire ya Israel bigakorwa n’Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro kirimbuzi (Atomic Energy Agency), bisabwe na Misiri, na bwo u Rwanda ni kimwe mu bihugu bine bya Africa byatoye byanga ubwo busabe.