Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, ubwo bombi bitabiraga Inteko Rusange ya 26 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopie.
Muri icyo kiganiro cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama, Ban Ki Moon yagaragarije Perezida Kagame impungenge atewe no kuba ibintu bikomeje kuba bibi mu Burundi, bombi banasuzumira hamwe ingaruka ibi bibazo bya politiki bifite ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi yanashimiye u Rwanda kubw’uruhare rugira mu kwihutisha gahunda y’ibikorwa bigamije gukoma mu nkokora ihindagurika ry’ibihe, kimwe n’ingufu u Rwanda rwashyize mu Ntego zigamije iterambere rirambye.
Source: Igihe