Kuri iki cyumweru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Chad Idriss Déby Itno barasura igihugu cya Guinea, aho bagiye kugirana ibiganiro na Perezida Alpha Condé ubu uyobora Umuryango wunze ubumwe bwa Africa ku mpinduka mu mikorere y’uyu muryango.
Muri Mutarama 2017, Perezida Kagame n’itsinda ry’impuguke icyenda bamurikiye abayobozi ba Africa imirongo migari yashingirwaho havugururwa Umuryango wa Africa kugeza ubu ifite imikorere inengwa na benshi; Gusa, imirongo migari yatanzwe ntabwo yemejwe n’ibihugu byose.
Alpha Condé, Perezida wa Guinea
Itangazo ry’ibilo by’umukuru w’igihugu cya Guinea Alpha Condé riravuga ko Perezida Paul Kagame (wari uyoboye itsinda ryateguye ziriya mpinduka) na Idriss Déby wari uyoboye umuryango wa Africa yunze ubumwe bagera mu murwa mukuru Conakry ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, abayobozi baraganira nanone kuri ziriya ngamba zo kuvugurura imikorere y’umuryango wunze ubumwe bwa Africa.