• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Perezida Kim Jong-un yitwaje umutekano udasanzwe mu biganiro na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo

Perezida Kim Jong-un yitwaje umutekano udasanzwe mu biganiro na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo

Ubwanditsi 27 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubwo yajyaga mu biganiro mu gace kari ku mupaka w’ibihugu byombi, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yitwaje abasirikare b’inkorokoro, bagendaga bamuzengurutse ku buryo nta wari gupfa kubona aho amenera ngo abe yamugirira nabi, ubwo yajyaga guhura na Moon Jae-in uyobora Koreya y’Epfo.

Amashusho yagiye ahagaragara, yerekana ko ubwo bajyaga mu karuhuko mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, imodoka ya Perezida Kim ubwo yasubiraga mu majyaruguru, Limousine ye yagendaga ikikijwe n’abasirikare 12 bari mu mpande z’iburyo n’inyuma.

Agace ka Panmunjom bahuriyemo nubwo gafatwa nk’agace kabujijwemo ibikorwa bya gisirikare, kararinzwe bikomeye kuko ahantu henshi bikekwa ko hateze za mine, hakaba n’uruzitiro rubamo amashanyarazi.

Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yakoze amateka atera intambwe arenga imbibi z’amateka, aba umutegetsi rukumbi w’amajyaruguru ukandagije ikirenge cye mu majyepfo, guhera mu 1953.

Ubwo Perezida Kim yaherezaga umukono mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yamubwiye ko yumva uburemere bwo kugirira inama mu “gace nk’aka k’amateka,” undi nawe ati “Ni umwanzuro ukomeye wafashe wo kuza hano.”

Kuri uyu wa Gatanu, aba bayobozi bombi bafite umunsi w’ibiganiro ku ngingo eshatu zikomeye zirimo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi, amasezerano y’amahoro no kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Mu kiruhuko cya saa sita, Umuvugizi wa Guverinoma ya Koreya y’Epfo, Yoon Young-chan yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bombi, mu biganiro bya mu gitondo baganiriye ku ngingo ebyiri zikomeye; Umugambi w’intwaro za kirimbuzi n’amasezerano y’amahoro.

Yagize ati “Byari ibiganiro bisesuye kandi byo kubwizanya ukuri hagati y’impande zombi,” yongeraho ko aba bayobozi baganiriye amasaha hafi abiri. Ibiganiro birakomeza nyuma ya saa sita.

Uyu munsi watangiye, Perezida Moon ava mu murwa mukuru Seoul yerekeza mu majyaruguru, maze kajugujugu zimukurikira zerekana urugendo rwe kuri za televiziyo, we ari mu modoka, mu gihe cyamaze hafi isaha. Abaturage bari ku mihanda, bafite ibyapa basaba ko aba bayobozi bahagarika icurwa ry’intwaro z’ubumara, ndetse bakurikira ibiganiro byabo kuri televiziyo.

Perezida wa Koreya ya Ruguru yavuze ko ashaka kwandika amateka mashya mu mubano wa Koreya zombi, nyuma y’imyaka myinshi zidacana uwaka.

Yagize ati “Ubwo nazaga hano, nibajije nti kubera iki bigoranye kuhagera? Umurongo utandukanya ibihugu byacu ubundi ntiwari ugoye kuwambukiranya gutya. Byari byoroshye kugenda n’amaguru ngo uwambukiranye, ariko ubu bidutwaye imyaka 11 kuhagera.”

Naho ubwo yinjiraga mu nzu yabereye mo ibiganiro izwi nka Peace House, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “amateka mashya atangiye ubu, umwaka w’amahoro, intangiriro y’amateka”.

Amashusho agaragaza abashinzwe umutekano barinze imodoka

Uko ibirori byo kwakira Kim byagenze

Abarinzi ba Perezida Kim bari babukereye

 

Mu kiruhuko, abarinzi bagendaga bakikije imodoka ya Kim Jong UN

 

Ubwo Perezida Moon yari ategereje Kim ngo bagirane ibiganiro

 

2018-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Butare
    May 3, 20186:07 pm -

    Buno bulinzi se kandi ntitubumenyereye?
    Kereka utali hano mu gihe gishize cyo kwiyamamaza!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Ubwanditsi 22 May 2018
Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo
Mu Mahanga

Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Ubwanditsi 20 Oct 2016
CHAN 2016: Cameroun yabimburiye izindi kipe kugera mu Rwanda
IMIKINO

CHAN 2016: Cameroun yabimburiye izindi kipe kugera mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru