Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, bifatanyije n’Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 biganjemo urubyiruko rwitabiriye ijoro ryo kwibuka ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rwaturutse ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura rugasorezwa kuri Stade Amahoro i Remera, rwitabiriwe n’abarenga 1500, aba bayobozi bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza h’Abanyarwanda ruhererekanywa muri stade yose.
Hasomwe ubutumwa 23 bushushanya inshuro ya 23 Abanyarwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanasomwa amazina 100 y’abayizize, barimo 30 y’abana bato, 40 y’abantu bari mu cyiciro cy’urubyiruko na 30 bo mu cyiciro cy’abantu bakuru. Buri zina riba risobanuye abantu ibihumbi 10 byicwaga ku munsi muri Jenoside.
Mu buhamya bwatanzwe na Alain Ngirinshuti usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka-Europe, yavuze uburyo Jenoside ari umugambi wateguwe kuva kera, n’inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uburyo yarokotse. Yasabye urubyiruko kutarebera ushaka gusenya ibimaze kubakwa.
Yabwiye urubyiruko ko rufite uruhare rwo kubaka iki gihugu, kwiyubaka no kubaka amateka yarwo kandi bagaharanira kwihesha agaciro kuko ari ko kubahisha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ndagira ngo nkangurire urubyiruko, ntimukabone umuntu uje gusenya ibyo bakuru bacu cyangwa se namwe mufitemo uruhare, ngo mwicare aho ngaho murebere. Muzarebera avune umuheha umwe, avune uwa kabiri, uwa gatatu musange imiheha yose yavunitse.”
Perezida wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yashimye icyemezo cya Minisiteri y’uburezi cyo kongera kwigisha amateka y’u Rwanda abanyeshuri kugira ngo bazavemo Abanyarwanda beza babasha gusubiza ibibazo by’igihugu.
Yagarutse ku bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara rimwe na rimwe bikagaragaramo abigeze guhamwa n’icyaha cya Jenoside.
Yatunze urutoki bamwe mu bacamanza badaha uburemere icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, agasaba ko hasuzumwa itegeko rihana rigakurwamo ibyuho, kandi hagasuzumwa niba abo bacamanza bake batirengagiza nkana amategeko, niba badafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa se ngo babe bakoreshwa na ruswa.
Yagize ati “Itegeko rirebana n’ingengabitekerezo rigomba gukurikizwa neza, hanasuzumwa ndetse uburyo ryavugururwa kugirango ryo guha abacamanza bamwe , ntabwo ari benshi, babona icyuho cyo kuba bagabanya ibihano uko bashaka.”
Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko uyu mugoroba ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no kubaka ahazaza heza.
Insanganyamatsiko yo kwibuka abazize Jenoside uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira ibiganiro ku buryo bwiza bwo gukomeza gushyigikira iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mibereho myiza n’ubukungu.