• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubwanditsi 22 Feb 2017 ITOHOZA

Abimukira batagira ibyangombwa bari bafunzwe kubera amakosa yo gutwara ibinyabiziga cyangwa se kwiba ibintu muri za butike, kimwe n’abandi bigeze gufungirwa ibindi byaha bikomeye nibo iyi gahunda yo kwirukanwa izibandaho.
.
Ibi n’ibyemezo Ubutegetsi bwa Trump bwatanze nyuma yaho arahiriye kuyobora iki gihugu, muri gahunde ze Trump yiyamamaza yavuze ko azirukana abimukira baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aya mabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimikira ni igikorwa cyikihutishwa cyane.

Iri tegeko ntabwo rije rihindura andi mategeko arebana n’abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ni ukugirango hakazwe umurego kugirango amategeko yari asanzweho ashyirwe mu bikorwa vuba na bwangu. Habarirwa abagera kuri miliyoni 11 baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, babimukira batagira ibyangombwa.

-5825.jpg

-5824.jpg

Ifoto abashinzwe guhashya abimukira bafashe ukekwaho kuba umwimukira ahitwa Los Angeles

Ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Sean Spicer, kuwa Kabiri yavuze ko aya mabwiriza mashyashya atavuga ko hazirukanwa abantu benshi cyane, ko ahubwo yashyizweho kugirango byorohereze abashinzwe inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe yanditswe mu bitabo.

“Perezida yashakaga guha ububasha busesuye abashinzwe gushyira uyu mugambi mu bikorwa,” akaba ari ibyavuzwe na Bwana Spicer.

“Ubutumwa buturutse muri Perezidansi n’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu nuko abo bantu bari mu gihugu, bashobora guhungabanya ituze ryacu, cyangwa se bakaba barakoze icyaha icyo aricyo cyose, nibo bazabimburira abandi kugenda.”

Itangazamakuru rikaba rivuga ko kubera uyu musako udasanzwe, uhiga bukware abimukira, byatumye benshi batinya gukingura.

Ese ni iki cyaba cyarahindutseho kuva ku gihe cya Obama?

Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu gihugu ntirwigeze ruhindura ibyari byarashyizweho mu gihe cya Obama, bijyanye no kudahungabanya abimukira binjiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bunyuranije n’amategeko, nk’abana, bityo ibi bikaba bifite ingaruka ku nzirakarengane zigera ku bihumbi 750.000 bazwi nka “Dreamers”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni abantu bari mu nzozi.

Ariko ibi byo byakabije, kuko birenga ku mabwiriza yari yarashyizweho n’ubutegetsi bucyuye igihe, kuko amabwiriza yavugaga ko abakoze ibyaha bikomeye cyane, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, cyangwa se abimukira babaga aribwo bakimara gukandigiza ikirenge muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aribo bagenda.

Ibi byose bizakenera amafaranga menshi cyane, ndetse n’abakozi, bityo ubutegetsi bwa Trump bukazasaba inteko ishinga amategeko kugirango hongerwe abandi bakozi, mu rwego rwo kugirango icyo cyibazo gikemuke. Akaba ari muri uru rwego abenegihugu basanzwe n ‘abasanzwe bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda basabwe gusenyera umugozi umwe, kugirango iki gikorwa cyigende neza bafata ndetse no gufunga abimukira batagira ibyangombwa.

Ese ni iki gishyashya muri aya mabwiriza?

Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri aha ububasha guhita basubiza abimukira iyo baturutse ako kanya bakimara kubafata.

Ku butegetsi bwa Obama, ibi byakorwaga gusa ku bantu batari bakarengeje iminsi 14 gusa, kandi bari ku burebure nibura bungana na mile 100, zinagana 160 km uvuye ku mupaka.

Muri aya mabwiriza mashyashya, abashinzwe kwirukana abimukira bafite ububasha bwo gusubizayo abimukira batagira ibyangombwa, abimukira bari barengeje imyaka ibiri baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Leta ikaba iteganya gutanga akazi ku bandi bakozi 10.000, naho urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rukaba rugiye guha akazi abantu 5000, kugirango aya mabwiriza ashobore gushyirwa mu bikorwa.

Ushinzwe umutekano wo mu gihugu,John Kelly, yanditse agira ati, : “Ukwiyongera kw’abimukira ku mupaka wo mu Majyepfo y’igihugu kwarenze ubushobozi bw’inzego zishinzwe imipaka n’amikoro, bityo bikaba bishyira mukaga umutekano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

Iyi nyandiko ya Kelly irimo amabwiriza yo gukaza amategeko yari asanzwe agenga abimukira bajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yo kwirukana ababa muri icyo gihugu nta byangombwa, babasubiza mu gihugu cya Mexico, hatitawe ku nkomoko yabo.

-5823.jpg

Ifoto igaragaza abashinzwe imipaka bafata umwimukira udafite ibyangombwa ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi na Leta ya Texas

Ntibiramenyekana, niba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ububasha bwo gutegeka igihugu cya Mexico kwemera abanyamahanga.

Aya mabwiriza aturuka he?

Ni ugushyira mu bikorwa itegeko rya Trump ryashyizweho umukono ku wa 25 Mutarama 2017, nyuma y’iminsi mike amaze kujya ku butegetsi.

Aya mabwiriza mashyashya ntiyigeze agaragaza aho amafaranga azubaka urukuta rwa Trump azaturuka, naho abimukira bazaba bamaze gufatwa bazajya bafungirwa.

Iyi nyandiko itanga amabwiriza yo gukoresha uburyo bwose buhari kwagura iyi gahunda, ari nako hongerwa ahazajya hafungirwa abafashwe batagira ibyangombwa, ariko wenda, inteko ishobora kongera amafaranga azakoreshwa muri iki gikorwa, kugirango hubakwe ahandi hazajya hafungirwa abimukira batagira ibyangombwa.

2017-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Dorothy  umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana

Dorothy umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN  na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU

Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU

Ubwanditsi 05 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa
HIRYA NO HINO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega
UBUKUNGU

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza
ITOHOZA

Uganda: Abantu 45 barimo Abanyarwanda 36 bashinjwa iterabwoba bagumijwe muri gereza

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru