Perezida Kagame yongeye gutsinda amatora ku majwi 98.66% by’amajwi yose yabaruwe kugeza saa sita z’ijoro.
Saa saba z’ijoro Komisiyo y’Amatora yari imaze kubarura kugeza kuri 80% bingana na 5,498,414 by’abatoye bose mu gihugu na hanze ku biro by’itora 1,732 kuri 2,340 byari mu gihugu hose.
Umukandida wigenga Philippe Mpayimana ni we wabaye uwa kabiri na 0.72% aho yatowe n’abantu 36,620.
Frank Habineza wa Green Party yatowe n’abantu 24,904 bingana na 0.45%.
Uko abakandida batowe mu Ntara
Mu Ntara y’Amajyaruguru, Kagame yatowe ku majwi 98.64%, Mpayimana atorwa kuri 0.84% aho Frank Habineza atorwa ku majwi ya 0.33%
Mu Majyepfo, Kagame yatowe ku majwi 98.58, Mpayimana kuri 0.68% naho Habineza abona 0.62
Mu Burasirazuba, Perezida Kagame yabonye 99.16% (1,119,137), Mpayimana atorwa n’abantu 6,342 naho Habineza atorwa n’abantu 2,283
Mu Burengerazuba, Kagame yabonye 98.28, Mpayimana atorwa kuri 0.91% mu gihe Habineza we yabonye amajwi 0.63%
Muri Kigali, Kagame yatowe ku majwi 98.5%, Mpayimana abona 0.67% mu gihe Habineza yabonye 0.49%
Muri Diaspora, Kagame ni we wakomeje gusiga abandi kuko mu majwi yari amaze kubarurwa, afite 98.95%.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko kugeza ubu hamaze kubarurwa amajwi yose ku kigereranyo cya 80% . Yavuze ko amajwi ava mu ibarura rya nyuma atangazwa saa kumi z’umugoroba z’uyu munsi.
Komisiyo y’Amatora itangaza ko kugeza ubu nta mukandida uragaragaza ko atishimiye imigendekere y’amatora.
Perezida Kagame yari mu gikorwa cy’Amatora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Charles Munyaneza yavuze ko nta bibazo byagaragaye mu matora uretse akabazo gato k’abantu bake batashoboye kwisanga ku lisiti y’itora kuko batashoboye kwiyimura nkuko byasabwaga.
Ibi ariko NEC yaje kubikemura maze abafite utwo tubazo bashobora gutora.
Perezida Kagame wari washoje manda ya kabiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga, yaje gusabwa n’Abanyarwanda barenga miliyoni 4 kuzongera kwiyamamaza aho babigaragarije mu gikorwa cy’itorwa rya referendumu cyabaye mu mpera z’umwaka ushize aho abaturage 98.3% bose batoye yego.
Perezida Kagame [ 98.66% ] , Philippe Mpayimana [0.72% ], Frank Habineza wa Green Party [ 0.45% ].