• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Editorial 03 Jul 2017 POLITIKI

Mu nama ya 29 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Ibihugu bya Afurika byatangiye kugaragaza ko kwigira kwayo bishoboka.

Yabitangaje kuri uyu wa 03 Nyakanga 2017, avuga ko icyo cyizere kigaragazwa no kuba kugeza ubu kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyaratangiye gutanga inkunga igenewe ibikorwa by’uyu muryango, akabona ko ari ikimenyetso kigaragaza ko inzira yo kwigira k’uyu muryango yatangiye.

Iyi nama yo muri Nyakanga 2017 niyo ya mbere iteguwe na Komisiyo nshya y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe hagendewe ku mabwiriza yemejwe agenga gahunda y’amavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama ya 29 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iri kuba kuva tariki ya 3 kugeza kuya 4 Nyakanga 2017, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Kubyaza umusaruro imbaraga z’abaturage bacu hibandwa ku ishoramari mu rubyiruko”.

Nkuko byasabwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ikiganiro kirebana n’iyi nsanganyamatsiko kirayoborwa na Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno , akaba ari nawe watekereje insanganyatsiko y’uyu mwaka.

Iyi nama iribanda ku ngingo enye z’ingenzi zikurikira: (1) Amavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, (2) Ishoramari mu rubyiruko, (3) Amahoro n’umutekano (4) Uburyo bwo koroherezanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika.

-7153.jpg
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya 29 ya AU

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimira abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi ba Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugururwa, avuga ko bagikomeye ku ntego bihaye kandi bunze ubumwe nk’uko byari bimeze mu ntangiriro.

Yanagarutse ku nyungu z’aya mavugurura, aho yavuze ko n’abifuriza uyu mugabane ibyiza, bashobora kugira impamvu zituma baca intege Afurika yigenga kandi ikora ibintu byose mu nzira ikwiye.

Ati “Urugendo rw’aya mavugurura rugizwe n’ubushake bwo kugerageza kurushaho kunoza, kandi tuzakomeza guhana ibitekerezo no gushyira mu bikorwa inama tuzagirwa.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi gikwiye kwibandwaho ari ukutemerera ibibazo bya politiki kubangamira uyu mugambi, kuko ubwigenge no kwigira kwa AU ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika.

Ati “Tugomba kureba kuri aya mavugurura nk’amahirwe ya nyuma yo gufasha AU kwikemurira ibibazo bijyanye n’imari no kubaka icyizere mu baturage dukorera.”
Yakomeje agira ati “Kuba hafi kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu, bigaragaza ko bishoboka.”

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali, ugamije gutera inkunga ibikorwa bya AU, nk’imwe mu nzira yo gutera umugongo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari ya AU.

Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.

Ubwanditsi

2017-07-03
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024
Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Editorial 07 Jul 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia

Editorial 02 Jul 2017
Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Editorial 14 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Editorial 01 Nov 2018
Perezida Kagame yongeye kuvuga k’uruhare rwa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuvuga k’uruhare rwa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda

Editorial 20 Jun 2019
Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge

Editorial 27 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru