Mu nama ya 29 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Ibihugu bya Afurika byatangiye kugaragaza ko kwigira kwayo bishoboka.
Yabitangaje kuri uyu wa 03 Nyakanga 2017, avuga ko icyo cyizere kigaragazwa no kuba kugeza ubu kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyaratangiye gutanga inkunga igenewe ibikorwa by’uyu muryango, akabona ko ari ikimenyetso kigaragaza ko inzira yo kwigira k’uyu muryango yatangiye.
Iyi nama yo muri Nyakanga 2017 niyo ya mbere iteguwe na Komisiyo nshya y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe hagendewe ku mabwiriza yemejwe agenga gahunda y’amavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nama ya 29 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe iri kuba kuva tariki ya 3 kugeza kuya 4 Nyakanga 2017, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Kubyaza umusaruro imbaraga z’abaturage bacu hibandwa ku ishoramari mu rubyiruko”.
Nkuko byasabwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ikiganiro kirebana n’iyi nsanganyamatsiko kirayoborwa na Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno , akaba ari nawe watekereje insanganyatsiko y’uyu mwaka.
Iyi nama iribanda ku ngingo enye z’ingenzi zikurikira: (1) Amavugurura y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, (2) Ishoramari mu rubyiruko, (3) Amahoro n’umutekano (4) Uburyo bwo koroherezanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika.
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya 29 ya AU
Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimira abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi ba Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugururwa, avuga ko bagikomeye ku ntego bihaye kandi bunze ubumwe nk’uko byari bimeze mu ntangiriro.
Yanagarutse ku nyungu z’aya mavugurura, aho yavuze ko n’abifuriza uyu mugabane ibyiza, bashobora kugira impamvu zituma baca intege Afurika yigenga kandi ikora ibintu byose mu nzira ikwiye.
Ati “Urugendo rw’aya mavugurura rugizwe n’ubushake bwo kugerageza kurushaho kunoza, kandi tuzakomeza guhana ibitekerezo no gushyira mu bikorwa inama tuzagirwa.”
Yakomeje avuga ko icy’ingenzi gikwiye kwibandwaho ari ukutemerera ibibazo bya politiki kubangamira uyu mugambi, kuko ubwigenge no kwigira kwa AU ari ingenzi cyane ku mugabane wa Afurika.
Ati “Tugomba kureba kuri aya mavugurura nk’amahirwe ya nyuma yo gufasha AU kwikemurira ibibazo bijyanye n’imari no kubaka icyizere mu baturage dukorera.”
Yakomeje agira ati “Kuba hafi kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize uyu muryango byaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu, bigaragaza ko bishoboka.”
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali, ugamije gutera inkunga ibikorwa bya AU, nk’imwe mu nzira yo gutera umugongo gutungwa n’abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari ya AU.
Ubu buryo buzatuma Afurika yitunga 100% mu bikorwa bya AU, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.
Ubwanditsi