• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Editorial 13 Oct 2016 Amakuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari imbaraga nyinshi abantu bafite zo gukemura ibibazo bafite ari yo mpamvu ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere yita ko ricagase.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2016 ubwo yitabiraga inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol ibera muri Kigali Convention Centre.

Amasezerano ya Montreal ni amasezerano mpuzamahanga agamije kurinda akayunguruzo k’izuba hifashishijwe ingamba zo guhagarika iboneka ry’ibikoresho byangiza aka kayunguruzo n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kubera aya masezerano hagabanijwe ibyuka byangiza akayunguruzo ku Isi, ubu karimo gusubirana bitazarenza 2050.

U Rwanda ruzwiho uruhare mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Montreal, rugakora ndetse ibirenze ku ntego zari ziteganyijwe, ndetse no kuzuza inshingano mbere y’igihe.

Perezda Kagame yavuze ko abayobozi bafite inshingano yo kwirinda ko ihindagurika ry’ibihe rikomeza kugira ingaruka ku baturage babo n’ibidukikije.

Yagize ati “Ubutumwa bwanjye uyu munsi ni ukubahamagarira mwese gukora ibyo twiyemeje kandi tukabikora neza. Uyu munsi kubera aya masezerano, akayunguruzo k’imirasire y’Izuba karagenda gakira buhoro buhoro. Isi ntabwo igenda ikena, ahubwo tumaze kubona impinduka zikomeye mu bukungu aho imibereho myiza yiyongera.”

Yunzemo ati “Ntidukwiye guhora twumva ko kwita ku bidukikije hari ibyo bisigaza inyuma. Ntabwo tugomba kunyurwa n’iterambere ricagase kandi dufite imbaraga zo gukemura ibibazo byose dufite.”

Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko uko byinshi bikorwa ari nako ikiguzi cy’ibikorwa kigabanuka, ari nako nako umutwaro w’ibidukikije uzagabanuka ku bo mu gihe kizaza.

Yagize ati “Inshigano zo gukora ntabwo zifitwe na za Leta gusa, ahubwo n’abahanga mu bya siyanse ndetse n’abikorera tugomba gufatanya. Tugomba guhora twibuka ko twungukira cyane mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twiyemeje.”

Perezida Kagame agaragaza ko buri wese akoze neza bizagabanya ibyangiza ikirere ku kigero cyo hejuru, bityo bakomeze kurinda agakingirizo k’imirasire y’Izuba.

Abahagarariye ibihugu 197 bateraniye i Kigali mu nama ya 28 y’Ibihugu byasinye Amasezerano Mpuzamahanga ya Montreal ajyanye no kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Biteganyijwe ko iyi nama izafata icyemezo gikomeye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuva hakemezwa Amasezerano ya Paris: ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal.

-4345.jpg

-4347.jpg

-4346.jpg

Iri vugururwa ry’Amasezerano ya Montreal riramutse ryemejwe ryaca burundu ikora n’ikoreshwa ry’imyuka izwi nka “hydrofluorocarbons” yifashishwa mu byuma bikonjesha ariko ikaba ifite ubukana bukabije mu kuzamura urugero rw’ubushyuhe bw’isi.

Mu gihe aya masezerano yavugururwa, abatuye Isi baba birinze izamuka ry’ubushyuhe ringana na 0.5°C mbere y’uko iki kinyejana kirangira. Ibi kandi byanagabanya hagati ya toni 100 na 200 z’ibyuka bihumanya ikirere bizwi nka “carbones” bitarenze umwaka wa 2050.

Source : Izuba rirashe

2016-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Editorial 21 Dec 2020
Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Editorial 24 Jun 2025
Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Editorial 20 Feb 2022
Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Editorial 21 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”
Amakuru

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Editorial 01 Dec 2020
Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Editorial 09 Oct 2017
U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo
Uncategorized

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

Editorial 12 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru