Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari imbaraga nyinshi abantu bafite zo gukemura ibibazo bafite ari yo mpamvu ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere yita ko ricagase.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2016 ubwo yitabiraga inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal Protocol ibera muri Kigali Convention Centre.
Amasezerano ya Montreal ni amasezerano mpuzamahanga agamije kurinda akayunguruzo k’izuba hifashishijwe ingamba zo guhagarika iboneka ry’ibikoresho byangiza aka kayunguruzo n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Kubera aya masezerano hagabanijwe ibyuka byangiza akayunguruzo ku Isi, ubu karimo gusubirana bitazarenza 2050.
U Rwanda ruzwiho uruhare mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Montreal, rugakora ndetse ibirenze ku ntego zari ziteganyijwe, ndetse no kuzuza inshingano mbere y’igihe.
Perezda Kagame yavuze ko abayobozi bafite inshingano yo kwirinda ko ihindagurika ry’ibihe rikomeza kugira ingaruka ku baturage babo n’ibidukikije.
Yagize ati “Ubutumwa bwanjye uyu munsi ni ukubahamagarira mwese gukora ibyo twiyemeje kandi tukabikora neza. Uyu munsi kubera aya masezerano, akayunguruzo k’imirasire y’Izuba karagenda gakira buhoro buhoro. Isi ntabwo igenda ikena, ahubwo tumaze kubona impinduka zikomeye mu bukungu aho imibereho myiza yiyongera.”
Yunzemo ati “Ntidukwiye guhora twumva ko kwita ku bidukikije hari ibyo bisigaza inyuma. Ntabwo tugomba kunyurwa n’iterambere ricagase kandi dufite imbaraga zo gukemura ibibazo byose dufite.”
Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko uko byinshi bikorwa ari nako ikiguzi cy’ibikorwa kigabanuka, ari nako nako umutwaro w’ibidukikije uzagabanuka ku bo mu gihe kizaza.
Yagize ati “Inshigano zo gukora ntabwo zifitwe na za Leta gusa, ahubwo n’abahanga mu bya siyanse ndetse n’abikorera tugomba gufatanya. Tugomba guhora twibuka ko twungukira cyane mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twiyemeje.”
Perezida Kagame agaragaza ko buri wese akoze neza bizagabanya ibyangiza ikirere ku kigero cyo hejuru, bityo bakomeze kurinda agakingirizo k’imirasire y’Izuba.
Abahagarariye ibihugu 197 bateraniye i Kigali mu nama ya 28 y’Ibihugu byasinye Amasezerano Mpuzamahanga ya Montreal ajyanye no kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Biteganyijwe ko iyi nama izafata icyemezo gikomeye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuva hakemezwa Amasezerano ya Paris: ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal.
Iri vugururwa ry’Amasezerano ya Montreal riramutse ryemejwe ryaca burundu ikora n’ikoreshwa ry’imyuka izwi nka “hydrofluorocarbons” yifashishwa mu byuma bikonjesha ariko ikaba ifite ubukana bukabije mu kuzamura urugero rw’ubushyuhe bw’isi.
Mu gihe aya masezerano yavugururwa, abatuye Isi baba birinze izamuka ry’ubushyuhe ringana na 0.5°C mbere y’uko iki kinyejana kirangira. Ibi kandi byanagabanya hagati ya toni 100 na 200 z’ibyuka bihumanya ikirere bizwi nka “carbones” bitarenze umwaka wa 2050.
Source : Izuba rirashe