Umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Kamena, yageze i Bruxelles mu Bubiligi mu nama yiga ku iterambere mu bukungu no kugabanya icyuho hagati y’abakire n’abakene.
Ni inama ngarukamwaka (Annual European Development Days Forum) yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker, inama yitabirwa n’abafata ibyemezo muri Politiki, abahanga mu bukungu n’izindi mpuguke mu mibereho myiza n’iterambere rya muntu.
Perezida Kagame ku kibuga cy’Indege cy’ Amsterdam
Iyi nama kandi izitabirwa n’abandi bayobozi nka Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Senegal, Togo, Malawi, Guyana, Guinea, Minisitiri w’intebe wa Norvege n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yabwiye RBA ko Perezida Kagame yatumiwe nk’umuntu wagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bityo akaba ashobora gusangiza abandi uburanaribonye muri uru rwego.
Ambasaderi w’u rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe
Amb Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’iyi nama y’iminsi ibiri, Umukuru w’igihugu azayobora inama ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga izwi nka Rwanda Day.
Yavuze ko kugeza ubu mu Bubiligi haba Abanyarwanda barenga ibihumbi bine, kandi ngo n’abandi batuye hafi y’Ububiligi bazaza kwifatanya na bagenzi babo mu kwizihira Rwanda Day iba buri mwaka mu mijyi y’ibihugu bitandukanye by’amahanga.
Rwanda Day yabaye umwaka ushize yabereye muri Leta zunzeu ubumwe z’Amerika mu mujyi wa San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California.
Muri Rwanda Day 2016 abayitabiriye baganiriye ku cyakorwa ngo bateze imbere umuco nyarwanda kandi birinde gufata ibiturutse hanze byose ngo babigire ibyabo.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba gukora cyane rukagira ibyo rwigezaho bityo naryo rukabona ibyo rugurisha abandi, rugatera imbere.
Perezida Kagame arageza ijambo ku nama ya EU yiga ku iterambere
Iyi nama ikomeye ku mugabane w’u Burayi yiga ku iterambere, yatangiye kuba mu 2006. Itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; buri mwaka igahuriza hamwe imiryango igamije iterambere aho ihanahana ibitekerezo n’ubunararibonye hagamijwe kwimakaza imikorere mishya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi.
Imaze kwitabirwa n’abayobozi bakomeye ku isi bagera ku 100, barindwi mu bahawe igihembo cya Nobel, abamurika ibikorwa byabo basaga 500, ibihugu 154 n’abantu 42,000 muri rusange.
Iy’uyu mwaka iraza kwitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitandutu bo mu miryango mpuzamahanga igamije iterambere no mu bihugu bitandukanye.
Perezida Kagame araza gufata ijambo mu ifungurwa ryayo aho ari buvuge ku ngingo zirimo iterambere ry’abikorera ku giti cyabo, uburinganire ndetse no ku kongerera ubushobozi urubyiruko.
Iyi nama irabera mu nyubako izwi nka Tour & Taxis mu Mujyi wa Bruxelles.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame