Perezida Paul Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço riteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, João Lourenço aheruka gutorerwa kuyobora Angola mu matora yabaye ku wa 23 Kanama 2017.
Ni urugendo Perezida Kagame, akomerejemo mu majyepfo ya Afurika nyuma y’isozwa ry’Inama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i New York.
João Manuel Gonçalves Lourenço w’imyaka 63 yatorewe gusimbura Jose Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora icyo gihugu gikungahaye kuri peteroli n’andi mabuye y’agaciro, ubwo ishyaka rye MPLA riyobora igihugu kuva cyabona ubwigenge, ryatsindaga amatora ku majwi 61,08%.
Lourenço ntiyakunze kuvugwa cyane muri politiki y’igihugu kuko yiberaga mu gisirikare nka Minisitiri w’Ingabo guhera muri Mata 2014, akaba agomba gusimbura dos Santos uzakomeza kuba umuyobozi mukuru w’ishyaka.
Lourenço kandi yari Visi Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi guhera mu 2016.
U Rwanda rufitanye umubano na Angola ushingiye ku kubungabunga amahoro n’uburumbuke mu baturage babyo no mu karere biherereyemo, aho ibihugu byombi binahurira mu muryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.
Perezida Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye umuhango w’ irahira rya mugenzi we João Lourenço