Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Amir) Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani yakiriye Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura ishoramari no kunoza umubano w’ibihugu byombi na Afurika muri rusange.
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro ku wa 24 Nzeri i New York, ubwo bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.
Nk’uko itangazo rya Guverinoma ya Qatar ribivuga, “iki kiganiro cyibanze ku buryo bwo gusigasira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubukungu, ishoramari n’ubukerarugendo.”
Ubukerarugendo ni urwego rukomeye u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga, kuko ruza imbere mu kwinjiza amadevize menshi mu gihugu.
Mu mwaka ushize bwinjije miliyoni $438 zivuye kuri miliyoni $390 mu 2016, ndetse bumaze kubyara imirimo 90,000. Guverinoma yiyemeje kuzamura amafaranga u Rwanda rubusaruramo akagera kuri miliyoni $800 mu 2024.
Amir wa Qatar kandi yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’akarere no ku rwego mpuzamahanga, n’uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano n’ituze mu bihugu bihurira mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza.
Ku wa 18 Gashyantare 2018 Perezida Kagame yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani i Munich mu Budage, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.
Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.
Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.
Yashyizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu mpera za 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.
Qatar ituwe n’abaturage 2,694,849. Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2016 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na miliyari $152.5.
Mu 2017 iki gihugu cyohereje hanze ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka kuri gaz, peteroli n’ifumbire mvaruganda bifite agaciro ka miliyari $56.26.