• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

Editorial 26 Oct 2018 IMIKINO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Inama y’Ubuyobozi bwa FIFA iratangira kuri uyu wa Gatanu i Kigali muri Kigali Convention Centre. Izasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2018.

Izitabirwa n’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Mbere y’uko iyi nama iba, Perezida Kagame yakiriye Infantino bagirana ibiganiro nubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitigeze bitangaza icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho.

Kagame na Infantino bahuye inshuro zitari imwe yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu bindi bihugu.

Muri Kamena 2017 Perezida Kagame yakiriwe na Infantino ndetse asura n’inzu ndangamurage y’umupira w’amaguru ku Isi iri i Zürich mu Busuwisi.

Mbere yaho muri Gashyantare Infantino yaje mu Rwanda nabwo abonana na Perezida Kagame wamwijeje ko igihugu cye cyiteguye kwakira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba.

Infantino yakunze gushima Umukuru w’Igihugu uburyo ashyigikira umupira w’amaguru, agatera inkunga amarushanwa arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.

Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko ni umufana ukomeye wa Arsenal. Aherutse gutangaza ko yishimiye ko iyi kipe yagarutse mu bihe byiza by’intsinzi.

Inama y’Ubuyobozi bwa FIFA, igiye guteranira mu Rwanda iziga kuri byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya; arimo igikombe cy’Isi cyitabirwa n’ibihugu umunani n’icy’amakipe 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.

Infantino ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA izabera i Kigali

Perezida Kagame mu biganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

2018-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe gitwali i Kanombe  mu mujyi wa Kigali

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe gitwali i Kanombe mu mujyi wa Kigali

Editorial 23 Jan 2018
Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka

Imyambaro icumi y’amakipe mibi kurusha indi ku isi muri uyu mwaka

Editorial 18 Aug 2016
Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Editorial 26 Mar 2020
Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Editorial 10 Dec 2017

2 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    November 13, 20183:35 am -

    INFANTINO arazi nawe ko urwanda rutamoye??
    mubo twashyiraga imbere Infatino we ntiyarimo!!!naze arisanga ubutaha tuzamutora!!

    Subiza
  2. RUGENDO
    November 13, 20183:39 am -

    ARAVA MU RWANDA ABABWIYE SE GUKORA IKIPE YIGIHUGU
    BYIBUZE UKO IKIPE YIGIHUGU IBA IMEZE AMAKIPE YOSE YARATORANYIJWEMO ABAKINNYI!! apana aho gufata abakinnyi bikipe imwe yo mu Rwanda ngo nibo nagize iyigihugu!!

    Subiza

Leave a Reply to RUGENDO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA
Mu Mahanga

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Editorial 23 Dec 2016
Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola
POLITIKI

Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Editorial 28 May 2018
Ebola iravuza ubuhuha  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Mu Mahanga

Ebola iravuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Editorial 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru