Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson mbere gato y’inama y’ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika (UK-Africa Investment Summit) iri kubera i Londres.
Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu 21 bya Afurika, muri byo 16 bihagarariwe ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yabanje kuganira na Minisitiri w’Intebe Boris Jonhson, icyakora ntihatangajwe icyo baganiriye.
Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya mu gitondo, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko habura gato ngo inama itangire, hari hamaze gusinywa amasezerano y’ubucuruzi ya miliyari 6.5 z’amayero hagati ya sosiyete zo mu Bwongereza n’ibihugu byo muri Afurika.
U Bwongereza buvuga ko iyo nama yitezwemo gusinyirwamo andi masezerano atandukanye azongera ishoramari ry’Abongereza muri Afurika.
Mu masezerano ya miliyari 6.5 z’amayero yamaze gusinywa, harimo miliyoni 25 z’amayero uruganda rw’imyenda, Matalan ruzashora mu Misiri ahazafungurwa amaduka 11 arimo imyenda yarwo, miliyoni 5 z’amayero uruganda rw’imiti GSK ruzashora mu Misiri, miliyoni 167 z’amayero uruganda rw’inzoga Diageo ruzashora muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibindi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi n’u Bwongereza. Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni $30 (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho na Munini.
Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni $22 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni $16 (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.
U Bwongereza buri mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, kuko nka raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2019, igaragaza ko bwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi bingana na 10.71 ku ijana, byinjiza miliyoni $ 13.02. Ibihugu byabuje imbere byari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu byiganjemo ibikomoka ku buhinzi birimo icyayi, ikawa n’imboga n’imbuto.