• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Editorial 20 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson mbere gato y’inama y’ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika (UK-Africa Investment Summit) iri kubera i Londres.

Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu 21 bya Afurika, muri byo 16 bihagarariwe ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yabanje kuganira na Minisitiri w’Intebe Boris Jonhson, icyakora ntihatangajwe icyo baganiriye.

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya mu gitondo, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko habura gato ngo inama itangire, hari hamaze gusinywa amasezerano y’ubucuruzi ya miliyari 6.5 z’amayero hagati ya sosiyete zo mu Bwongereza n’ibihugu byo muri Afurika.

U Bwongereza buvuga ko iyo nama yitezwemo gusinyirwamo andi masezerano atandukanye azongera ishoramari ry’Abongereza muri Afurika.

Mu masezerano ya miliyari 6.5 z’amayero yamaze gusinywa, harimo miliyoni 25 z’amayero uruganda rw’imyenda, Matalan ruzashora mu Misiri ahazafungurwa amaduka 11 arimo imyenda yarwo, miliyoni 5 z’amayero uruganda rw’imiti GSK ruzashora mu Misiri, miliyoni 167 z’amayero uruganda rw’inzoga Diageo ruzashora muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibindi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi n’u Bwongereza. Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni $30 (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho na Munini.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni $22 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni $16 (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

U Bwongereza buri mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, kuko nka raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2019, igaragaza ko bwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi bingana na 10.71 ku ijana, byinjiza miliyoni $ 13.02. Ibihugu byabuje imbere byari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu byiganjemo ibikomoka ku buhinzi birimo icyayi, ikawa n’imboga n’imbuto.

Perezida Kagame yaganiriye na Boris Johnson mbere y’inama y’ishoramari ihuza u Bwongereza na Afurika

U Bwongereza n’u Rwanda bisanganywe imikoranire mu by’ishoramari

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bitabiriye inama yiga ku ishoramari ry’uwo mugabane n’u Bwongereza

2020-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Editorial 18 Apr 2018
Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Editorial 03 Mar 2019
Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwivuguruza kwa Ministiri Hilary Onek ushinzwe impunzi

Editorial 04 Apr 2019
Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Editorial 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR
Mu Mahanga

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR

Editorial 26 Oct 2018
Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.
INKURU NYAMUKURU

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Editorial 29 Mar 2019
Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Editorial 25 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru