Perezida Kagame yamaze gushyira ahagaragara abagore bazamufasha gutanga umusaruro mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) nk’uko yari yarabisabwe mu nama ya AU iherutse guteranira i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka
Mu bihe bishyize nibwo hashyizwe ahagaragara abagabo bane aribo Umunya-Guinée-Bissau Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika, Umunyarwanda Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,umunya-Cameroun Acha Leke, hamwe n’umunya -Zimbabwe, Strive Masiyiwa.
Perezida Paul Kagame
Hanyuma nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abajijwe igituma nta bagore bagaragara bazafatanya mu gutanga umusaruro muri AU, Perezida Kagame yavuzeko agishaka andi maboko azamufasha.
Aha niho Perezida Kagame yahereye ashyiraho abagore bane bazafatanya muri AU.
Abo bagore ni aba bakurikira:
Umunya-Cape Verde Cristina Duarte, Minisitiri w’imari muri icyo gihugu akaba na guverineri wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Perezida Kagame yanashyizeho Madamu Amina Mohammed, Minisitiri w’ibidukikije muri Nigeria,
Umunya-Chad Mahamat Mariam Nour, na Vera Songwe wo muri Cameroun, wakoze muri Banki y’isi guhera mu 1998, muri 2015 aba umuyobozi wa International Finance Corporation mu bihugu by’Iburengerazuba no hagati muri Afurika.
Aba bashyizweho bafite inshingano zo kwiga ku byahinduka muri uyu muryango wa AU haba mu mikorere ndetse n’imiyoborere kugira ngo bijyanye n’icyerekezo uwo muryango wihaye wo kugeza muri 2063.
Raporo y’iryo tsinda izatangarizwa mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU I teganyijwe kubera mugihugu cya Ethiopia muri Mutarama umwaka utaha wa 2017.