Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru. Bose hamwe bagera ku bihumbi bibiri.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu 2012 yatumiwe kujya kureba imikino ya Olempiki yabereye i Londres mu Bwongereza, ariko yaje gutungurwa no kubona 90% by’abari bahagarariye u Rwanda ari abayobozi aho kuba abakinnyi bahagarariye igihugu.
Ati “Nigeze gutumirwa kujya kureba imikino ya olempike ngira ngo hari mu Bwongereza, ndagenda ndicara aho abantu bakuru bicara, tureba abahiga, ibihugu bifite intore za siporo zabisohokeye, zabyambarire rwose harimo n’u Rwanda, ibendera ndaribona ariko nabara abantu barimo ba siporo ahubwo umubare nsanga ni abayobozi, ni abakozi ba za minisiteri n’abandi babaherekeje.”
“Njye mu bayobozi nari nziko mpagije, icyari gisigaye cyari ukubona abantu bagiye muri siporo ariko umubare wari uhari 90% [ni abayobozi]. Mukwiye kubihindura.”
Impinduka mu miyoborere y’imikino
Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’amakipe ajya aserukira u Rwanda ntiyitabweho aho abakinnyi bafatwa nabi kandi atari uko habuze ubushobozi. Ibiheruka cyane ni ikibazo cy’abakinnyi ba Rayon Sports aho mu 2015 baraye ku ibaraza rya hotel mu Misiri ndetse Umukuru w’Igihugu yanavuze kuri Nyirarukundo Salome uheruka mu marushanwa muri Maroc, witabiriye amarushanwa menshi aheruka ariko nta bufasha yahawe.
Mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) uyu mukobwa yitabiriye muri Maroc, yegukanye umudali wa Zahabu.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Nta kintu bamugejejeho.
Akagenda bakamuraza mu kibuga cy’indege akicwa n’inzara, adafite icyo arya na Minisiteri ntacyo yakurikiranye ngo imufashe […] izi nzego ndaza kuzimerera nabi,ibyo nabimenye kubera abanyamakuru babivuga.”
Ahandi Perezida Kagame yasabye ko hakorwa impinduka ni mu birebana n’ibikoresho byifashishwa mu mukino w’amagare aho hari ibikoresho byari bigenewe abakinnyi b’abanyarwanda ariko bikaza kwaka imisoro bigatuma abagombaga kubizana mu Rwanda babijyana ahandi.
Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ababikoze bashobora kuba batumva intumbero y’igihugu mu ngeri zitandukanye. Yasabye abayobozi gufasha abifitemo impano zitandukanye kubongerera ubushobozi kugirango bave kurwego rumwe bajye kurundi twihute mu iterambere.