Kuri iki gicamunsi ahagana mu masaa kumi nibwo umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yari asesekaye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora ahari hakoraniye imbaga y’abanyamuryango ba FPR, baturutse hirya nihino muri ako karere gaherereye mu ntara y’Amajyepfo.
Mu magambo ye Perezida Kagame yagize ati “Reka mbashimire iby’ejo. Itariki enye. Ntabwo ari inye gusa ni eshatu ni enye ni eshanu hanyuma imyaka irindwi tugakora ibyo tugomba gukora. Kandi iteka iyo dusezeranye ibyo dusezeranye birakorwa. Twese turi buve aha inama ari isezerano twagiranye rigiye kuzuzwa hanyuma tukikorera ibyiza twifuza.”
Ati : ” Niyo mpamvu yo kwihuta,kugirango twihutane ni politique nziza buri wese nta gusigana.no mu matora ntimuzasigane, mbere y’imyaka 23 ntawe utarabonye ingaruka z’amateka, rubyiruko mwige imyuga muminuze muzagere ku iterambere ryanyu n’igihugu.
Umutekano ntawe uhejwe kuryama no gusinzira nta nkomyi kandi buri wese mu kazi ke ntacyo afite yikanga.Tugeze kure mu gushyiraho amategeko,ariko ntituragerayo uko bikenewe.
Abikorera bagomba gushyigikirwa ,mugahanga imirimo muhaza amasoko namwe ubwanyu. Ndizera ko inzira turimo ari nziza kuko mu igihugu, ahari ubushake byose birashoboka,aritwe namwe turabufite.
Ndabashimira cyane ku byashize kandi mbibutsa ibyange kuri 4 /8 .amaforo y’Imana.
Burasa J. G/ Rushyashya.net