• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES   |   28 Mar 2026

  • Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega   |   27 Mar 2026

  • Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare   |   25 Mar 2026

  • Ifungurwa rya Bunyoni rishingiye ku gitutu cya Tanzania, ariko agashyirirwaho imipaka ikomeye ya politiki   |   25 Mar 2026

  • Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico   |   24 Mar 2026

  • Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha   |   23 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES

AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES

RUSHYASHYA 28 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026 nibwo Perezida w’i gihugu, Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Granada mu irushanwa rya FIFA SERIES.

Ni umukino waranzwe no kwitwara neza ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda, kuko warangiye Amavubi y’umutoza Stephen Constantine atsinze ibitego 4-0 byatumye iyi kipe igera ku mukino wa nyuma w’itsinda A.

Amavubi yakiniraga imbere y’abantu ibihumbi 40 by’abafana bari bitabiriye uyu mukino mui Sitade Amahoro avuguruye.

Mickels Leroy-Jacques ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’Amavubi atsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye, umunyezamu wa Grenada, Thomas Trishawn, ntiyabasha kurikuramo.

Nyuma y’aho gato, Kwizera Jojea yongeye igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino n’ibitego 2-0, byatsinzwe na Mickels Leroy-Jacques na Kwizera Jojea.

Mu gice cya kabiri, umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yakoze impinduka ebyiri, aho Uwineza René na Hakim Sahabo basimbuye Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea.

Ku munota wa 68, kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yatsinze igitego cya gatatu.

Ku munota wa 74, Amavubi yakoze izindi mpinduka enye: Bizimana Djihad, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert na Mickels Joy-Lance basimbuwe na Imanishimwe Emmanuel, Gueulette Samuel, Uwumukiza Obed na Mickels Joy-Slayd.

Ku munota wa 81, Hakim Sahabo yasoje ibitego atsinda icya kane cy’Amavubi.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wa FIFA Series.

Nyuma y’iyi ntsinzi, u Rwanda ruzahura na Estonia ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko Estonia isezereye Kenya.

Iyi ni inshuro ya kabiri imikino ya FIFA Series ibaye, nyuma yo gutangizwa mu mwaka wa 2024.

By’umwihariko, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa rigamije gufasha amakipe y’ibihugu atandukanye gukina imikino ya gicuti.

2026-03-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Ubwanditsi 26 May 2019
Umukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari buzakirwe n’u Rwanda uzakirwa na Senegal i Dakar

Umukino w’umunsi wa 2 wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wari buzakirwe n’u Rwanda uzakirwa na Senegal i Dakar

Ubwanditsi 31 May 2022
Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
UBUKUNGU

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Ubwanditsi 26 Aug 2018
David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza
Amakuru

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Ubwanditsi 16 Feb 2024
U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Ubwanditsi 21 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru