• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Editorial 19 Oct 2018 ITOHOZA

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma, igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi, nyuma yo gushyirwaho kuri uyu wa Kane.

Ni Guverinoma irimo impinduka kuko ubusanzwe ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11. Mu Baminisitiri 19, abagera kuri 11 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 58%.

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose ni 26, harimo abagore 13. Bivuze ko muri Guverinoma yose abagore bangana na 50%. Abagize Guverinoma bagabanutseho 15%, aho bavuye kuri 31 bagera kuri 26.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu ari bo; Prof. Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Hakuziyaremye Soraya, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbuye Munyeshyaka Vincent, Ingabire Paula asimbura Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya.

Yakiriye kandi indahiro za Maj.Gen Murasira Albert wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. James Kabarebe na Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Umukuru w’Igihugu yanakiriye indahiro za DCG Munyuza Dan, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.

Yavuze ko impinduka iyo ari yo yose iba igamije kunoza imikorere, kongera umusaruro, no kugeza ibikorwa na serivisi ku baturage baba bakwiye.

Yagize ati “Twese dufite ubushobozi n’impano ariko ntabwo umuntu wenyine yatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego z’igihugu cyacu”.

“Gukorana n’abandi tugahuza ibikorwa, imbaraga mu byo dukora byose tukabikora twumva ko dukorera abaturage n’igihugu, ntabwo ari twe ubwacu”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ’Abanyarwanda bifuza kugera kuri byinshi kandi byihuse biba byiza. Dukwiye guhora tubyumva gutyo. Umusanzu wa buri wese urakenewe cyane uw’abayobozi kugira ngo igihugu kigere ku cyifuzo. Ibyo byose nibyo duteze ku bayobozi ari abashya n’abasanzwe’.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano, avuga ko ziremereye ariko ibyo igihugu cyiyemeje kibigeraho.

Yagize ati ‘‘Ni inshingano ziremereye ariko zifite umuyobozi uhamye uzisanzwemo ari we Perezida wa Repubulika. Ibikorerwa muri iyi minisiteri umunsi ku wundi bigenwa na Perezida. Ndizera ko ari inshingano nzafatanya n’abandi nsanze twubakira ku kazi keza kakozwe na Mushikiwabo.’’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatangarije itangazamakuru ko ari umugisha ukomeye kugirirwa icyizere cyo gukorera igihugu.

Ati ‘‘Ngiye gutangira gukorana n’ikipe na guverinoma yose. U Rwanda rurihuta cyane ariko tugomba gukora cyane kuko n’ibindi bihugu biratwigiraho, bishaka kuzamura ubukungu bwabyo. Icyo nzanye ni gukoresha ibyo nize mu mahanga. Ni ukwicara tukaganira n’abagenerwabikorwa bose hanyuma tukihutisha iterambere nkuko umukuru w’igihugu yabidusabye.’’

Ingabire Paula asimbura Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya

Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert

Solina Nyirahabimana yagizwe Minisitiri muri Migeprof

Dr Sezibera Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Dan Munyuza

CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Hakuziyaremye Soraya, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

Maj. Gen Murasira Albert, Minisitiri w’Ingabo wasimbuye Gen Kabarebe James

Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga

Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

DCG Munyuza Dan, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

2018-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Editorial 01 Nov 2016
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Editorial 25 Dec 2019
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 20 Aug 2017
‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda  yabonye mu Rwanda ngo niyo  yatumye ajya gutabara muri Congo

‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

Editorial 15 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018
POLITIKI

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

Editorial 04 Jul 2017
Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura
ITOHOZA

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Editorial 04 Oct 2018
Ifoto y’umunsi
Mu Mahanga

Ifoto y’umunsi

Editorial 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru