Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma, igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi, nyuma yo gushyirwaho kuri uyu wa Kane.
Ni Guverinoma irimo impinduka kuko ubusanzwe ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11. Mu Baminisitiri 19, abagera kuri 11 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 58%.
Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose ni 26, harimo abagore 13. Bivuze ko muri Guverinoma yose abagore bangana na 50%. Abagize Guverinoma bagabanutseho 15%, aho bavuye kuri 31 bagera kuri 26.
Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu ari bo; Prof. Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Hakuziyaremye Soraya, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbuye Munyeshyaka Vincent, Ingabire Paula asimbura Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga ibishya.
Yakiriye kandi indahiro za Maj.Gen Murasira Albert wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Gen. James Kabarebe na Solina Nyirahabimana wasimbuye Nyirasafari Espérance, muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Umukuru w’Igihugu yanakiriye indahiro za DCG Munyuza Dan, wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu na CP Ntamuhoranye Felix wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.
Yavuze ko impinduka iyo ari yo yose iba igamije kunoza imikorere, kongera umusaruro, no kugeza ibikorwa na serivisi ku baturage baba bakwiye.
Yagize ati “Twese dufite ubushobozi n’impano ariko ntabwo umuntu wenyine yatugeza kure ku musaruro dushaka no ku ntego z’igihugu cyacu”.
“Gukorana n’abandi tugahuza ibikorwa, imbaraga mu byo dukora byose tukabikora twumva ko dukorera abaturage n’igihugu, ntabwo ari twe ubwacu”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ’Abanyarwanda bifuza kugera kuri byinshi kandi byihuse biba byiza. Dukwiye guhora tubyumva gutyo. Umusanzu wa buri wese urakenewe cyane uw’abayobozi kugira ngo igihugu kigere ku cyifuzo. Ibyo byose nibyo duteze ku bayobozi ari abashya n’abasanzwe’.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano, avuga ko ziremereye ariko ibyo igihugu cyiyemeje kibigeraho.
Yagize ati ‘‘Ni inshingano ziremereye ariko zifite umuyobozi uhamye uzisanzwemo ari we Perezida wa Repubulika. Ibikorerwa muri iyi minisiteri umunsi ku wundi bigenwa na Perezida. Ndizera ko ari inshingano nzafatanya n’abandi nsanze twubakira ku kazi keza kakozwe na Mushikiwabo.’’
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yatangarije itangazamakuru ko ari umugisha ukomeye kugirirwa icyizere cyo gukorera igihugu.
Ati ‘‘Ngiye gutangira gukorana n’ikipe na guverinoma yose. U Rwanda rurihuta cyane ariko tugomba gukora cyane kuko n’ibindi bihugu biratwigiraho, bishaka kuzamura ubukungu bwabyo. Icyo nzanye ni gukoresha ibyo nize mu mahanga. Ni ukwicara tukaganira n’abagenerwabikorwa bose hanyuma tukihutisha iterambere nkuko umukuru w’igihugu yabidusabye.’’