Perezida Kagame yasabye inzego z’ubucamanza gukorera mu bwisanzure ziharanira kutavugirwamo, kugira ngo abaturage babone ubutabera bwihuse.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batandukanye barimo ab’Urukiko rw’Ikirenga, urw’Ubujurire ndetse n’Urukiko Rukuru.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize, mu gihugu hakozwe amavugurura atandukanye agamije kubaka inzego z’ubutabera kugira ngo bubashe gukora uko bikwiye.
Yavuze ko ayo mavugurura n’imikorere myiza y’ubutabera bw’u Rwanda, aribyo bituma rukomeza kugirirwa icyizere n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.
Yagize ati “Inzego zaravuguruwe, aho inkiko zikorera hakozwe ibishoboka, haba ku mubare w’abacamanza wariyongereye ndetse n’ubumenyi n’ubundi bushobozi byabo […] ariko ibi byonyine ntibihagije ubwabyo. Hari henshi bigaragara ko ubutabera butangwa bushobora kurushaho kunozwa no kugenda neza.”
Yongeyeho ati “Ibyo byose nibyo biha abanyarwanda n’abashoramari mu gihugu cyacu icyizere cyo gukora imirimo yabo batishisha kuko bazi neza uburenganzira bwabo ko bwubahirizwa, banazi neza ko nta wabarenganya kuko hari amategeko n’inzego z’ubutabera zibarengera, kandi ko n’aho bibaye abantu babibazwa cyangwa bakabihanirwa.”
Perezida Kagame yavuze ko kubera icyo cyizere abanyamahanga bafitiye ubutabera bw’u Rwanda, bazakomeza kuza ku bwinshi asaba kongeramo ingufu kugira ngo ubutabera buzahore bunoze.
Ati “Bikwiye kumvikana ko u Rwanda rutakiri urw’abanyarwanda gusa. Turusangiye n’isi yose, abantu bose baza hano bafite ibyo bashaka gukora bitandukanye ndetse bizagera n’aho abaza mu gihugu baba na benshi kurusha n’abanyarwanda.Icyo gihe ibintu byose bikemurwa n’uburyo amategeko yubahirizwa n’ukuntu ubucamanaza bukora neza.”
Yakomeje asaba inzego z’ubucamanza gukora akazi kazo neza, ziharanira kutavugirwamo kugira ngo ubutabera butangwa bwihute.
Ati “Izo nzego (z’ubutabera) zikwiye kuba zumvikana, abacamanza bakora mu bwisanzure batavugirwamo bafata ibyemezo bitandukanye.”
Perezida Kagame yagarutse ku bacamanza b’urukiko rw’ubujurire, avuga ko rwashyizweho kugira ngo rukorere mu ngata urukiko rw’ikirenga kandi abaturage babone ubutabera bwihuse.
Itegeko ngenga rishyiraho urukiko rw’Ubujurire ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2018, rivuga ko ruri mu cyiciro cy’inkiko zisanzwe. Ni igisubizo cy’imanza zajuririrwaga mu Rukiko rw’Ikirenga zikamaramo imyaka myinshi zitaraburanishwa.
Urukiko ruri hagati y’urw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru, ruzakira imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga.
Perezida Kagame yavuze urukiko rw’ikirenga ruzibanda ku zindi nshingano zo gusesengura itegeko nshinga n’andi mategeko kugira ngo bihe umurongo mwiza inzego z’igihugu.
Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé, yavuze ko amategeko aherutse kuvugururwa azatuma nta manza zongera gutinda nkuko byari bimeze.
Yagize ati “Imanza nyinshi zatinzwaga no kuburanishwa n’inteko y’abacamanza batatu, bivuze ko hari abacamanaza babiri umwanya wabo wapfaga ubusa, ubu noneho imanza zizajya zicibwa n’umucamanza umwe.Izifite uburemere bigaragara ni zo zizajya ziburanishwa n’abacamanza batatu.”
Ku kijyanye no kutavugirwamo, Kalimunda yavuze ko ibikenewe byose ngo umucamanza akorere mu bwisanzure bihari ngo keretse ari ikibazo afite we ubwe.
Ati “Ubu abacamanza ni ntayegayezwa, bahabwa inshingano kugeza igihe bagiriye mu kiruhuko cy’izabukuru.Iyo ni imwe mu nzira ituma bagira ubwigenge kuko ntabwo baba abatinya ko bari bufate ibyemezo byatuma bavanwa mu kazi […]Nta kibazo cy’ubwigenge gihari ariko ni ikibazo kibanza gusuzumirwa mu mutima wa buri mucamanza igihe agiye gufata icyemezo.”
Mu barahiye uyu munsi harimo Cyanzayire Aloysie, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Richard Muhumuza, umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Mukamulisa Marie Thérèse, Visi Perezida warwo.
Mu rukiko rw’ubujurire kandi harahiye abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Prof. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.
Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Ndahayo Xavier nka Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi perezida we Kanzayire Bernadette na Rutazana Angeline, visi perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.