• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Editorial 14 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’umuyobozi waryo Tedros Adhanom Ghebreyesus bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.”

Perezida Kagame yakomeje ati “Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID-19. Nk’uko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye ni zo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.”

“Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nk’uko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa)”

Ubutumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter, busoza bugira buti “Nk’uko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye, binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’Abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

2020-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Editorial 01 Jan 2018
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Editorial 17 May 2021
RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

RDC: Emmanuel Ramazani Shadary yemeye ko yatsinzwe amatora

Editorial 13 Jan 2019
Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Editorial 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019
CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda
Mu Rwanda

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

Editorial 22 Aug 2017
U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU
INKURU NYAMUKURU

U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru