• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Editorial 06 Sep 2019 UBUKERARUGENDO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga kurushaho gufatanya no gufata neza iyi Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kuzana abakerarugendo benshi n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri bo ubwabo.

Abaturiye Pariki y
Abaturiye Pariki y’Ibirunga bishimiye kwakira Perezida Kagame

Yabivugiye mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa gatanu 06 Nzeri 2019.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abaturage bitabiriye uyu muhango, ndetse n’abandi batumiwe muri uwo muhango muri rusange, ariko by’umwihariko ashimira abatoranyijwe kwita amazina abana b’ingagi 25.

Perezida kagame yabashimiye abavuga mu mazina buri umwe, agira ati “Nagira ngo mbashimire kandi mumfashe mwese tubashimire”.

Perezida Kagame yaganiraga na Hailemaliam desaleign wahoze ari Minisitiri w
Perezida Kagame yaganiraga na Hailemaliam desaleign wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Ethiopia (umwe mu bise amazina abana b’ingagi)

Perezida Kagame yavuze ko Leta yifuza ko ibyo abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bakora bibazanira inyungu, ari yo mpamvu hashyizweho umugabane wa 10% y’ibiboneka muri iyo pariki, kugira ngo bigaruke mu baturage bibateze imbere.

Yagize ati “Niturushaho gufatanya no kubifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi, n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri mwebwe ubwanyu mu miryango ituye hafi hano muturanye na Pariki y’Ibirunga.

Yunzemo ati “Ndagira ngo rero dukomereze aho, dufatanye. Ndashimira n’abashyitsi bifatanyije natwe bavuye kure, n’abandi bazakomeza kuza, kubera ko bamenya ko abaturage b’u Rwanda, abaturiye ibirunga bifata neza, bafata neza ingagi, baturanye nazo, kubera ko tuzivanamo ibiduteza imbere”.

Perezida Kagame kandi yanashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abakozi ba Parikiy’Ibirunga bose , by’umwihariko abarinda Pariki, anashimira uburyo RDB ibikurikirana umunsi ku munsi.

Ati “Dukomereze aho, dufatanye, dukore byinshi, ni ko bikwiye, ni byo u Rwanda rwifuza”.

Dore amwe mu mazina yiswe abana b’ingagi n’abayabise

Ambasaderi Ron Adams yise umwana w’ingagi izina rya Igihango, Nicolas Adarberth amwita Irembo, Umuhanzi Meddy amwita Inkoramutima, umutoza Van Gaal we yamwise Indongozi, Hailemariam Desaleign yamwise Umukuru, Emmanuel Niringiyimana yamwise Mugwire, naho umuhanzi w’icyamamare w’umunya Amerika Ne-Yo, we yamwise Biracyaza.

 Ibi birori byari biryoheye ijisho

2019-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Editorial 16 Nov 2017
Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Editorial 11 Apr 2018
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Editorial 15 Mar 2019
Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Editorial 01 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya  Padiri Tomas Nahimana
ITOHOZA

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana

Editorial 13 Sep 2016
Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?
SHOWBIZ

Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?

Editorial 05 Feb 2018
APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira
IMIKINO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Editorial 29 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru