Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019, i Gabiro mu Burasirazuba bw’igihugu habereye umuhango wo gusoza umwiherero abayobozi bakuru bamazemo iminsi ine, dore ko bahageze ku wa gatanu tariki 08 Werurwe 2019.
Mu ijambo risoza uwo mwiherero, Perezida Paul Kagame, yasabye abayobozi guhindura imyumvire n’imyitwarire bagaharanira gushyira mu bikorwa ingamba nziza baba biyemeje.
Yagize ati “Ntibikwiye ko duhora tuza hano gusaba imbabazi z’ibyo tutagezeho. Dukwiye gusobanura impamvu tutagera ku ntego twiyemeje.”
Perezida Kagame yibajije icyakorwa kugira ngo imigambi myiza abo bayobozi batahana ihure n’umusaruro batanga.
Ati “Ni gute twagaragaza impinduka mu byo dukora, tukareka guhora dutanga ibisobanuro bimwe n’impamvu zatumye hari ibyo tutageraho?”
Umukuru w’igihugu yasabye abo bayobozi kureka imyumvire yo kumva ko ibintu bidashoboka na mbere y’uko batangira kugerageza kubishyira mu bikorwa, mu gihe nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bintu byashoboraga gukoreka.
Ati “Ntimugatangirire ku gutekereza ko ibintu bidashoboka, ahubwo mujye mutekereza ko bishoboka. Nimugera hagati bikabakomerera, ibyo nta kibazo bizagaragara ko mwagerageje.”
Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi ku bw’ibitekerezo n’ubushake bagaragaje bwo gukora ibyiza, kuko ari byo igihugu kizubakiraho kigatera imbere.
Umukuru w’igihugu yababwiye ko badakwiye guhungabanywa n’inkuru zitandukanye bazumva nibava muri uwo mwiherero.
Ati “Nimuryama, muzagire ibitotsi byiza. Nimubyuka mu gitondo, mwitegure mujye mu kazi kanyu uko bikwiye. Igihugu kimeze neza, kiratekanye.”
Perezida Kagame yabibukije kuzirikana ibyo bemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa no kwihutisha iterambere ry’igihugu, haba mu kuzamura ubukungu, ubushobozi, kunoza itangwa rya serivisi, n’ibindi.
Umukuru w’igihugu yasoje abwira abo bayobozi ko bagomba gukorera hamwe kugira ngo babashe kwesa imihigo.
Ati “Mureke dusenyere umugozi umwe, Imana ibahe umugisha.”
Nkundurwanda
Nyakubahwa president azadukize nabayobozi ushira umushinga wize ukuvunnye uziko murungurana ibitekerezo kuko project ufite ifite aho ihuriye nimirimo yabo aho kukumva ngo bagufashe mwishyirwa mubikorwa byawo ahubwo bakawukwiba ejo ukumva watangijwe numwe muri benewabo nuwo muyobozi wawuhaye. umuntu akavunika atekereza akora research methodology abandi bategereje gufata ibyo bataruhiye. Uwangeza imbere ya H.E PK Naho abandi banatwumvira ubusa baturya imitsi.