• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Editorial 29 Feb 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idateze kuzaba umugabane ufite ubukungu buringaniye mu igihe izaba itarashobora kugira uburyo burambye bwo gukwirakwiza ingufu.

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro yagiriye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Amerika, cyibanze kuri Afurika n’ahazaza h’ibijyanye n’ingufu ku Isi.

Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ingufu ku Isi, CERA Week, itegurwa n’ikigo IHS Inc, ikigo gitanga amakuru n’inama zifasha ibigo by’ubucuruzi na za guverinoma gufata ibyemezo mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ingufu.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ingufu atari nk’igicuruzwa gusa, ahubwo ari ko umusingi w’ubukungu bw’Isi muri rusange.

Yavuze ko Afurika mu myaka iri imbere izaba ikeneye ingufu z’amashanyarazi nyinshi, ndetse ngo uko ikinyejana kigenda cyisunika, abatuye Isi bazagenda berekeza amaso muri Afurika.

Yagize ati “Afurika izagera aho ihangana n’inzitizi zishingiye ku ngufu zidahagije zikenewe mu bihugu bifite ubukungu bukataje. Tudafite izo ngufu mu buryo buhagije, Afurika ntabwo izigera iba umugabane ufite ubukungu buringaniye.”

Kuba hari ibyo ibihugu bigeraho kandi bihanganye n’inzitizi zo kutagira amashanyarazi, Perezida Kagame yagize ati “Tekereza ibyakwiyongeraho mu gihe icyo kibazo cyaba kibonewe umuti,”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite byinshi byo gutanga nk’umufatanyabikorwa mu guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hakaba n’ahantu heza ho gutangiza no kwagurira ikoranabuhanga rikenewe mu gukwirakwiza ingufu mu buryo bunoze.

Yavuze ko Afurika iri kugenda irushaho kuba nziza nubwo kuha hari abakiyifata nk’umugabane w’ibibazo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko amahirwe agaragara muri Afurika ashobora kubyarira inyungu ikomeye abashoramari mu kubaka iterambere ry’abaturage, avuga ko uyu mugabane ari umutungo kurusha uko waba umutwaro mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Kugira ngo ibyo byose bishoboke, ngo ni uko ibihugu birushaho gufatanya mu guteza imbere urwego rw’ingufu.

Yavuze ko ku ruhande rwa Afurika y’u Burasirazuba, ibihugu biri kugenda byihuza kandi bigaragaza n’ubushake bwo gukora byinshi, anagaragaza ko hari amahirwe mu gushora imari mu bijyanye n’ingufu mu karere.

Yagize ati “Turi kugenda twihuza mu buryo bwa politiki kandi tunazirikana ko igishushanyo mbonera cy’ibikorwa remezo byacu cyitabwaho muri iyo gahunda.”

Perezida Kagame ari muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri uyu wa Gatanu aza kugirana ikiganiro n’abiga ibijyanye na politiki muri Harvard Institute of Politics, mu mujyi wa Boston.

-2278.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Biteganyijwe kandi ko aza kujya no muri Harvard Business School, aho aza gutanga ikiganiro ku iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze gukora.

Umwanditsi wacu

2016-02-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Editorial 08 Jun 2017
Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Editorial 14 Jun 2018
CNLG yongeye gutunga agatoki  ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

Editorial 14 Jun 2017
Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Editorial 28 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0
Amakuru

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Editorial 07 Oct 2021
Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Editorial 18 Oct 2019
Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi  witabye Imana bitunguranye
Mu Mahanga

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Editorial 14 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru