• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Editorial 29 Feb 2016 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idateze kuzaba umugabane ufite ubukungu buringaniye mu igihe izaba itarashobora kugira uburyo burambye bwo gukwirakwiza ingufu.

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro yagiriye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Amerika, cyibanze kuri Afurika n’ahazaza h’ibijyanye n’ingufu ku Isi.

Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ingufu ku Isi, CERA Week, itegurwa n’ikigo IHS Inc, ikigo gitanga amakuru n’inama zifasha ibigo by’ubucuruzi na za guverinoma gufata ibyemezo mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ingufu.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ingufu atari nk’igicuruzwa gusa, ahubwo ari ko umusingi w’ubukungu bw’Isi muri rusange.

Yavuze ko Afurika mu myaka iri imbere izaba ikeneye ingufu z’amashanyarazi nyinshi, ndetse ngo uko ikinyejana kigenda cyisunika, abatuye Isi bazagenda berekeza amaso muri Afurika.

Yagize ati “Afurika izagera aho ihangana n’inzitizi zishingiye ku ngufu zidahagije zikenewe mu bihugu bifite ubukungu bukataje. Tudafite izo ngufu mu buryo buhagije, Afurika ntabwo izigera iba umugabane ufite ubukungu buringaniye.”

Kuba hari ibyo ibihugu bigeraho kandi bihanganye n’inzitizi zo kutagira amashanyarazi, Perezida Kagame yagize ati “Tekereza ibyakwiyongeraho mu gihe icyo kibazo cyaba kibonewe umuti,”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite byinshi byo gutanga nk’umufatanyabikorwa mu guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hakaba n’ahantu heza ho gutangiza no kwagurira ikoranabuhanga rikenewe mu gukwirakwiza ingufu mu buryo bunoze.

Yavuze ko Afurika iri kugenda irushaho kuba nziza nubwo kuha hari abakiyifata nk’umugabane w’ibibazo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko amahirwe agaragara muri Afurika ashobora kubyarira inyungu ikomeye abashoramari mu kubaka iterambere ry’abaturage, avuga ko uyu mugabane ari umutungo kurusha uko waba umutwaro mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Kugira ngo ibyo byose bishoboke, ngo ni uko ibihugu birushaho gufatanya mu guteza imbere urwego rw’ingufu.

Yavuze ko ku ruhande rwa Afurika y’u Burasirazuba, ibihugu biri kugenda byihuza kandi bigaragaza n’ubushake bwo gukora byinshi, anagaragaza ko hari amahirwe mu gushora imari mu bijyanye n’ingufu mu karere.

Yagize ati “Turi kugenda twihuza mu buryo bwa politiki kandi tunazirikana ko igishushanyo mbonera cy’ibikorwa remezo byacu cyitabwaho muri iyo gahunda.”

Perezida Kagame ari muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri uyu wa Gatanu aza kugirana ikiganiro n’abiga ibijyanye na politiki muri Harvard Institute of Politics, mu mujyi wa Boston.

-2278.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Biteganyijwe kandi ko aza kujya no muri Harvard Business School, aho aza gutanga ikiganiro ku iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze gukora.

Umwanditsi wacu

2016-02-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ni Perezida Kabila Uri Kubyivangamo Kugira Ngo Ntiyamamaza- Moise Katumbi

Ni Perezida Kabila Uri Kubyivangamo Kugira Ngo Ntiyamamaza- Moise Katumbi

Editorial 07 Aug 2018
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Editorial 16 Sep 2019
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Editorial 01 Mar 2024
U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Editorial 01 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994
Amakuru

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Editorial 03 Jun 2025
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Editorial 21 Jun 2017
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 
Amakuru

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Editorial 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru