Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo y’111, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga ku buryo bukurikira.
Wellars Gasamagera, arahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Angola, mu gihe Prosper Higiro ahagararira u Rwanda muri Canada, naho James Kimonyo agahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa.
Vincent Karega yagizwe ambasaderi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Alfred Kalisa ahagararira u Rwanda muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.
Dr Francois Xavier Ngarambe, aragahararira u Rwanda muri Repubulika y’u Bufaransa, naho Dr Aissa Kirabo Kakira aruhagararire muri repubulika ya Ghana, mu gihe sheikh Saleh Habimana ahagararira u Rwanda mu bwami bwa Morocco.
Yasmin Amri SUED arahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Korea, mu gihe Francois Nkurikiyimfura aruhagararira muri leta ya Qatar.
Eugene Segore Kayihura arahagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo, naho Jean de Dieu Uwihanganye ahagararire u Rwanda muri Repubulika ya Singapore.
Marie Chantal Rwakazina, arahagararira u Rwanda mu bu Suwisi, mu gihe Maj. Gen. Charles Karamba ahagararira u Rwanda muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania.
Emmanuel Hategeka arahagararira u Rwanda mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu.