Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ababyeyi b’iki gihe bahangayikishijwe bikomeye n’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko, avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kubirandura burundu kuko bikomeje gufata indi ntera
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017, ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro ya 15.
Yagize ati “Umwana asigaye ajya kwiga mu mashuri yo hanze ugasigara usenga cyane, usibye ko aba anabisize na hano. N’iyo turi kumwe hano naho turasenga ukavuga uti wenda abana b’u Rwanda benshi bizabisimbuke nibura.”
Yavuze ko yagiye aganira n’abantu benshi bamubwira uburyo hari ibyo urubyiruko rwitera rukoresheje inshinge, hakaba n’ubwo bahererekanya amaraso kugira ngo bibageremo bose.
yavuze ko kubera ibiyobyabwenge ari ikibazo cy’isi, byinjiza amafaranga menshi abarirwa mu madolari ku buryo hatagize igikorwa byakwangiza abazaba basigaranye igihugu mu minsi iza.
Ati “Ibiyobyabwenge ni icyorezo cyugarije isi yose. Dukwiye kukirwanya ndetse tukabirandura byanze bikunze. Dukwiye kubirwanya mu bato n’abakuru. Ni ibintu bikomeye kandi byo kwitabwaho ku buryo bwihuse.”
Yavuze ko hari uburyo bw’ibanze bubiri bwo kurwanya ibiyobyabwenge, harimo kubikumira bitarinjira mu Rwanda, no kurwanya ibyageze mu gihugu.
Ku muco wo gukoresha neza igihe
Perezida Kagame yanagarutse ku bantu badakoresha neza igihe, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishyiramo umuco wo gukoresha igihe neza no mu mvugo. Yatanze urugero rw’abantu bata umwanya mu gusasira ibibazo bagiye kubaza mu nama.
Ati “Uko uvuga niko ukora. Imvuro tuyihindure ingiro. Kutubahiriza igihe ntibikwiye kuba kamere yacu.”