• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Editorial 24 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa, kuko iyo mikorere nta kintu na kimwe yageza ku gihugu ahubwo igihombya. Ni mu gihe yasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko iterambere rishoboka kandi bagiryejejeho, bagakorera hamwe kandi vuba.

Umunsi wa kabiri w’iyi nama, waranzwe n’ikiganiro kigaruka gitanga ishusho y’aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze. Hatanzwe n’ikindi kigaragaza aho urubyiruko rugeze rugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu.Yasubije abifuza gukora impinduka mu Rwanda

“Aho gushaka guhindura ibiri mu Rwanda, kuki utahera ku gukora impinduka mu gihugu cyawe? … mbere na mbere ibyo sibyo, icya kabiri ntibishoboka ko wabigeraho. Ariko nanone, ibyo bikwiriye kuba isomo. Niba ufite abantu bagutekereza gutyo, bakwifuriza kuba uko bashaka, ibyo ntibikwibutsa ko hari icyo ukwiriye gukora cyakugeza ku rundi rwego?”

“Ese ni ibintu Imana yageneye abantu bamwe ku buryo bumva ko bari hejuru y’abandi? Kandi abo babikora, icyo bashaka ni uko uguma hasi, kandi mu by’ukuri ni wowe wigumishije aho hasi, ntabwo aribo bagushyize hasi.”

Perezida Kagame ati “Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi akaza kukugirira impuhwe? Urwaye iki? Ni iyihe ndwara urwaye? Ibi bimaze imyaka myinshi, twebwe Abanyafurika, icyo dukeneye ni uguhindura imyumvire yacu gusa.”

“Hanyuma abantu bagatangira kuvuga ngo iki kinyejana ni icyacu, ni ryari kitabaye icyanyu […] niba ari icyanyu, ni gute ushaka kubigaragaza, urabigaragaza mu gusaba cyane?”

“Mu kuba Isi yose iza hano kukugirira impuhwe? Koko? Iteka ujye wibaza, wowe nk’umuntu ni iki wakora mu guhindura ubuzima bwawe cyagira uruhare mu guhindura igihugu n’umugabane wacu. Kandi hari byinshi wakora, hari byinshi twakora dufatanyije.”

Mu ijambo risoza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bafite ubushobozi bwo gukosora ibitagenda neza kuko bidasaba amikoro menshi.

Ati “Niba systeme kugira ngo ikore neza bigomba guhana amakuru, kuganira, kumva ikibazo kimwe no gushaka ibisubizo, impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane, ni iki? Kenshi usanga abantu ntibavugana, kandi buri wese, nta minisiteri imwe ishobora gukemura ikibazo…umuyobozi aho ari hose ntashobora gukemura ikibazo wenyine, ntibibaho ntibishoboka.”

Mu bindi byavugiwe mu nama y’Umushyikirano kandi Minisitiri w’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, niwe watangiye ageza ku bitabiriye ikiganiro kigaruka ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Dr Bizimana yagarutse ku musanzu w’Inkiko Gacaca, avuga ko zakoze akazi gakomeye kandi zigatwara amafaranga make. Yasobanuye ko urubanza rumwe, rwatwaraga nibura 50$ y’icyo gihe, bingana n’amafaranga 19500 Frw y’icyo gihe.

Ni mu gihe mu Rukiko rwa Arusha, umuburanyi umwe yatangwagaho hafi miliyari 2 Frw y’icyo gihe kandi urwo rukiko rusoza imirimo ruburanishije imanza 75 zonyine.

2024-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Editorial 13 Aug 2023
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Editorial 11 Feb 2019
Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe

Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe

Editorial 10 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?
HIRYA NO HINO

Mike Karangwa akomeje kwagura umurimo wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 09 May 2017
Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Editorial 19 Mar 2018
Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye
POLITIKI

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Editorial 29 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru