• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Editorial 19 Apr 2017 POLITIKI

Djibouti ni igihugu giherereye mu Ihembe rya Afurika, hafi neza y’icyo umuntu yakwita urugabano mpuzamahanga kuko iri ahantu Inyanja Itukura ihurira n’Inyanja y’Ubuhinde; ibintu bifasha iki gihugu mu kwambutsa ibicuruzwa ibyinshi bijya cyangwa biva muri Ethiopia.

Iki gihugu nicyo Perezida Kagame yagiriyemo uruzinduko rw’iminsi 2 kuva kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017. U Rwanda ruruta gato Djibouti ho ubuso bungana na Kilometerokare 3138, rukaba runatuwe kuyirusha kuko yo ibarirwa abaturage hafi miliyoni imwe.

Mu ruzinduko rwe muri icyo gihugu, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu, yasuye icyambu cya Doraleh giherereye mu gace ka Balbala mu Mujyi wa Djibouti. Ni mu Majyepfo yinjira mu Nyanja y’Umutuku aho imigabane itatu (Aziya, Afurika, n’u Burayi) itandukanira.

Ni icyambu cyashyizweho mu rwego rwo kuzamura ububahirane muri aka gace ko mu ihembe rya Afurika kugira ngo ibicuruzwa bizanwe n’amato aturutse mu Nyanja Itukura cyangwa iy’Ubuhinde. Ni icyambu kigenzurwa n’Ikompanyi y’Abarabu, DP World, na China Merchants Holdings yo mu Bushinwa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2016 nibura amakontineri 914,300 yanyuze kuri iki cyambu. Ni mu gihe umwaka ushize kandi iki cyambu cyakiriye ibikoresho byo ku rwego ruhambaye byavanywe mu Bushinwa.

-195.png
Icyambu cya Doraleh giherereye mu gace ka Balbala mu Mujyi wa Djibouti

Muri 2012, iki cyambu cyabaye icya kabiri muri Afurika gifite ubushobozi bwo kugenzura neza niba imizigo nta gisasu cy’ubumara ifite nyuma y’icya Mombasa.
Ibikoresho byifashishwa byashyizwe kuri iki cyambu nyuma y’inkunga yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibarirwa hagati ya miliyoni umunani n’icyenda z’amadolari.

Kuri iyi Nyanja Itukura, ni ho Djibouti mu 2013 yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 bukazarukoresha nk’ahantu hazajya hagezwa imizigo ikahavanwa n’indege iza mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko icyihutirwa ari ukubyaza umusaruro ubwo butaka igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda.

Ati “Icyo navuga cyihutirwa kandi gifatika ni ukubyaza umusaruro ubutaka leta ya Djibouti yahaye u Rwanda ku cyambu cya Djibouti. Iki gihugu gifite ubukungu bujyanye n’aho giherereye; gituye ku Nyanja hakaba ari ahantu hanyura amato menshi hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.”

2017-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Editorial 14 Apr 2016
Ni Perezida Kabila Uri Kubyivangamo Kugira Ngo Ntiyamamaza- Moise Katumbi

Ni Perezida Kabila Uri Kubyivangamo Kugira Ngo Ntiyamamaza- Moise Katumbi

Editorial 07 Aug 2018
Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Editorial 14 Feb 2019
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Administrator 08 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa
Amakuru

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Editorial 17 Feb 2022
Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana
Mu Mahanga

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Editorial 23 Dec 2016
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.
Amakuru

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Editorial 02 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru