• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yazirikanye ubutwari bwa Hage Geingob wayoboraga Namibia, witabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2024.

Ibiro bya Perezida wa Namibia ni byo byemeje aya makuru, bisobanura ko yapfiriye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu murwa mukuru, Windhoek.

Hari hashize ibyumweru bibiri ibi biro bitangaje ko Geingob yasanzwemo kanseri.

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024 nibwo Perezida Kagame yihanganishije umugore wa Geingob, Monica Geingos, n’abaturage ba Namibia, aboneraho kuzirikana ubutwari bwaranze uyu Mukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, umuryango we wose n’abaturage ba Namibia ku bwo kubura umuvandimwe n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”

“Imiyoborere ye binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, gukorera abantu be ataruhuka n’umuhate wo mu guhuza Afurika bizibukwa kugeza mu biragano bizaza.”

Geingob wari ufite imyaka 82 y’amavuko yari Perezida wa Namibia kuva mu 2015, umwanya yagiyeho avuye ku wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka isaga ibiri.

Kuva mu 1990 kugeza mu 2002 na bwo yabaye Minisitiri w’Intebe wa Namibia, kuva mu 2008 kugeza mu 2012 aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Manda ye ya kabiri, ari na yo ya nyuma, yagombaga kurangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, Dr Nangolo Mbumba wari Visi Perezida wa Namibia kuva mu 2018 ni we wahise asimbura Geingob.

Ibiro bya Perezida wa Namibia byatangaje ko Dr Mbumba yarahiriye iyi nshingano kuri uyu wa 4 Gashyantare 2024.

Perezida Hage Geingob Imana imwakire mu bayo.

2024-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga  y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Editorial 17 Mar 2016
Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Editorial 24 Apr 2018
U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Editorial 29 Oct 2018
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 04 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho
INKURU NYAMUKURU

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Editorial 27 Nov 2017
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika
Mu Mahanga

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Editorial 13 May 2016
Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara
POLITIKI

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Editorial 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru