• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

Ubwanditsi 06 Sep 2017 POLITIKI

Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, agiye gusohora igitabo yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’ aho avugamo ubutwari bwaranze Perezida w’u Rwanda agaragaza ko ari intwari ya Afurika nkuko Charles de Gaulle yubahwa muri Politiki y’u Bufaransa.

Philippe Lardinois yunganira abantu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu kandi muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘philosophie’ yakuye muri Kaminuza ya Gatolika ya Louvain.

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2017, uyu mugabo azamurika ku mugaragaro igitabo cy’amapaji 144 yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’. Muri iki gitabo, umwanditsi agaragaza ko Perezida Kagame ari de Gaulle wa Afurika, afatiye ku mibereho n’ibikorwa bya ‘General Charles de Gaulle’ uzwi cyane mu mateka y’u Bufaransa n’u Burayi, ari nawe washinze Repubulika ya gatanu y’u Bufaransa, ahangana cyane n’aba Nazi bashakaga kuyobora u Bufaransa.

Charles de Gaulle yavukiye mu Mujyi wa Lille mu 1890 akurikira i Paris aho se yari umwarimu. Nyuma yahisemo kujya mu gisirikare ndetse yarwanye mu ntambara ya mbere y’Isi.

Uyu mugabo yanze amasezerano u Bufaransa bwari bwagiranye n’u Budage bwashakaga kwigarurira iki gihugu. Yaje guhungira mu Bwongereza agezeyo ahita atangaza Guverinoma y’u Bufaransa yakoreraga mu buhungiro niko kuba Umuyobozi w’’u Bufaransa bwibohoye’

Mu 1944 yaje gutsinda urugamba abohora Umujyi wa Paris aho yatahutse agahabwa icyubahiro kidasanzwe. Yayoboye u Bufaransa kugeza bwanditse Itegeko Nshinga ryari rishingiyeho Repubulika ya Kane. Ni umugabo waranzwe no kutavugirwamo, agaharanira guhesha agaciro igihugu cye imbere y’ibindi.
-7849.jpg

Muri iki gitabo, Philippe Lardinois yibaza impamvu ibyahesheje de Gaulle umwanya ukomeye mu mateka bitagera no muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda. Yibaza kandi impamvu ibikorwa, icyerekezo cya politiki n’ibindi bifitanye isano na de Gaulle bishimwa ariko ibyakozwe na Kagame ntibihabwe agaciro? Ati “Ni ukubera iki umwe ahabwa isura idasanzwe undi agahabwa ihindanye?”

Uyu mwanditsi akomeza kwibaza impamvu amateka agaragaza ibitekerezo by’indashyikirwa bya de Gaulle ndetse n’abayobozi babashije kwandika izina rikomeye, hanyuma akibaza impamvu Afurika yo itagira abayo bo kurata.

Philippe Lardinois avuga ko bidakwiye kugereranya Kagame na de Gaulle ariko ko icy’ingenzi ari ukureba ibyiza Kagame yakoze bikagaragaza ubudahangarwa bwe mu ruhando rwa Afurika ku buryo aba de Gaulle wa Afurika.

Ati “Ntabwo ari uguhuza Kagame na de Gaulle mu gukusanya ibintu bahuriyeho ngo bakunde bagereranywe. Ikigamijwe ni ukureba ku ruhe rwego na buryo ki Paul Kagame ashobora gusiga ibikorwa nk’ibya de Gaulle muri Afurika.”

Abanyapolitiki b’u Bufaransa bubaha ibikorwa bya de Gaulle mu gihe yamaze ku Isi. No mu matora aherutse, abenshi bigereranyaga nawe nk’aho Marine Le Pen, wari uhanganye na Emmanuel Macron yavuze ko ashaka gukura u Bufaransa mu icuraburindi akabuhindura igihugu kiri mu mucyo nk’uko de Gaulle yabigenje.

Emmanuel Macron nawe mu gihe cyo kwiyamamaza yakunze kwifashisha imbwirwaruhame za de Gaulle zishimangira ukunga igihugu.

Umunyamateka ukomeye mu Bufaransa, Jean-Paul Bled yavuze ko “de Gaulle azahora iteka ari we wubashywe kurusha abandi, ukunzwe kurusha abandi baperezida bose bayoboye u Bufaransa.”

Bled avuga ko politiki nyinshi za Macron zifitanye isano n’ibyo de Gaulle yakoze cyangwa yakundaga kuvuga. Ni mu gihe François Fillon nawe wiyamamaje mu matora akishingikiriza ibikorwa bya de Gaulle wagaragazaga ubudahangarwa bukomeye, maze igihe yakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo, aza kuvuga ati “Ninde ushobora kwiyumvisha de de Gaulle ari gukorwaho iperereza?”

-7848.jpg

Charles de Gaulle yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 1959 kugera mu 1969

2017-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

RUSHYASHYA 18 May 2026
USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye

RUSHYASHYA 07 Oct 2026
Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Ubwanditsi 20 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana
IMIKINO

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?
Amakuru

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Ubwanditsi 14 Dec 2020
RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro
Mu Rwanda

RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

Ubwanditsi 24 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru