Urugendo rwa mbere rwo hanze y’igihugu mu 2020 Perezida Kagame yarukoreye mu Mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye.
Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW) ni inama mpuzamahanga iganirirwamo ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Iyi nama imara icyumweru ihuriza hamwe abashinzwe ibikorwa by’igenamigambi, abahanga mu by’inganda no mu ikoranabuhanga.
ADSW iba ari umwanya wo gusangizanya ubumenyi, kuganira ku ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda zitandukanye ndetse no gutanga ibisubizo bigamije iterambere rya muntu.
Intego yayo ni ugushimangira umusanzu wa Leta Zunze Ubumwe za Abarabu mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.
Mu myaka 12 ishize, abitabira iyi nama ndetse n’ibihugu bagiye biyongera uhereye mu 2008 aho ibihugu byari 84 naho abantu ari ibihumbi 11.
Mu mwaka ushize, ibihugu byitabiriye byari 175 mu gihe abantu bari ibihumbi 38. Icyo gihe yasojwe hasinywe amasezerano afite agaciro ka miliyoni 11 z’amadolari ya Amerika.
Kuri uyu wa Mbere nibwo inama nyir’izina izatangira gusa ibikorwa byayo byo bimaze iminsi ibiri bitangiye.