Mu ijambo rye, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside yatumye ababyeyi bica abana babo ahubwo ko ari umugambi w’igihe kinini wari warateguye.
Yashimye umuhate w’abagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba ruri aho ruri ubu ndetse n’abanze kwimakaza amacakubiri aho yatanze urugero rw’abana b’i Nyange.
Ati “Abana b’i Nyange banze gutandukanywa, Abahutu ngo bajye ku ruhande rumwe Abatutsi ku rundi, biragaragara, ntabwo bigeze bagambanirana. Batandatu barishwe, 40 barakomereka, bose ni intwari. Abo ni abanyarwanda batumye tutabura byose.”
Yakomeje avuga ubu “turi abanyarwanda beza kurusha uko twari tumeze, ariko dushobora kuba beza kurushaho […]umubabaro twagize urahagije kugira ngo umuhate wacu utazimangatana.”
Perezida Kagame ati “Ku batekereza ko igihugu cyacu kitabonye amahano ahagije bagashaka kudukururira ibibazo, baba ari abaturutse hano cyangwa hanze y’igihugu, ndashaka kuvuga ko tuzahangana nabo bikomeye.
Ibyabaye hano ntibizongera kubaho ukundi. Igihugu cyacu ntigishobora kwihanganira kubaho mu mateka yisubiramo, tugomba gufata umwanzuro dushingiye kandi tuyobowe ku kwiyoroshya no kugendera ku mutimanama wacu. U Rwanda rugomba gukomeza kuba imbere bitari ibyo twaba ntacyo twaba tuvuze. Ukuri ntaho kujya, natwe ni uko.”
Ati : Mu mwaka w’i 1994 twari mu icuraburindi, nta kizere dufite. Uyu munsi, ahari umwijima hari urumuri n’umucyo bitumurikira twese.
Umuntu yakwibaza ati “Ese byagenze bite?”
U Rwanda rwongeye kuba umuryango umwe.
Abaturage bacu, amaboko yacu, ikiganza mu kindi, nizo nkingi z’Igihugu cyacu. Twese dufatanye urunana. Nubwo imibiri n’imitima yacu byuzuye ibikomere n’inkovu, ariko ntawe uri wenyine; twese dushyize hamwe.
Twese hamwe, twongeye kuboha ipfundo ry’ubumwe bwacu. Abakobwa babaye ababyeyi. Abaturanyi babaye abavandimwe b’abo ubundi badafitanye isano. N’abo tutari tuziranye batubereye inshuti. N’ubundi umuco wacu uduha uburyo bwo kubaka ubumwe n’ubufatanye, bidufasha guhumuriza abababaye no kongera kwiyubaka.
U Rwanda ni umuryango, nubwo twanyuze mu bigeragezo byinshi. Niyo mpamvu tukiriho.
Biragoye kumva no gusobanura ukwigunga n’umujinya by’abarokotse Jenoside.
Ariko kandi, ntidusiba kubasaba kwitanga kugira ngo Igihugu cyacu cyongere kigire ubuzima. Byabaye ngombwa ko amarangamutima n’ibyiyumviro tuba tubishyize ku ruhande.
Hari umuntu wigeze kumbaza impamvu dukomeza kwikoreza abarokotse umutwaro wo kudufasha gukira ibikomere. Cyari ikibazo gikomeye kandi giteye agahinda. Ariko nasanze n’igisubizo cyoroshye, ndetse cyumvikana. Ni uko abacitse ku icumu ari bo bonyine bafite icyo batanga: imbabazi.
Abanyarwanda bakomeje kwikorera uwo mutwaro uremereye batinuba. Ibi byadufashije kuba beza kurushaho, no kunga ubumwe buhamye.
Ubwo twari mu muhango wo Kwibuka Jenoside mu myaka yashije, umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira. Yagize ati: “Byaravugagwa ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.” Hanyuma arabaza ati: “Muri ariya majoro muri Jenoside, Imana yari hehe?
Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava, nk’uko twumvise mu kanya.
Ndagira ngo abacitse ku icumu mbabwire ngo: Mwarakoze cyane. Imbaraga, ubutwari no kwihangana byanyu, byerekana ko ntacyasenya Ubunyarwanda dusangiye twese.
Uyu munsi kandi, hari imiryango iri hano yaturutse mu bindi bihugu ifite ababo, baba abagabo, ababyeyi, n’abavandimwe, bazize ingengabitekerezo y’ubwicanyi bukabije nk’ubwahekuye u Rwanda.