• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa

Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa

Ubwanditsi 02 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

M’urubanza nshinjabyaha bya ruswa ruri kubera muri leta zunze ubumwe z’Amerika, ruregwamo abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga  we Sam Kutesa bahawe buri umwe ruswa igana na 500,000$ na Perezida wa Chad Idriss Deby wahawe miliyoni 2 z’amadolari n’umuherwe wanabaye Ministiri muri Hong Kong Chi Ping Patrick Ho ngo bamworohereze gucukura peteroli; umutangabuhamya wabajijwe yemeje Sam Kutesa, hifashishijwe amafoto, nk’umwe mu bahawe ruswa.

Mu buhamya bwe, Vuk Jeremic,wahoze ari Ministiri w’intebe akaba yaranayoboye inama nkuru y’umuryango w’abibumbye yemeje Sam Kutesa nk’umwe mu bahawe ruswa.  Vuk yayoboye inama nkuru y’umuryango w’abibumbye muri 2012, asimburwa na nyakwigendera John Ashe nawe waje gusimburwa na Sam Kutesa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zishinja Kutesa kuba yarakiriye ruswa bicishijwe mu muryango ufasha imbabare; binongera icyaha cy’iyezandonke (money laundering/blanchiment d’arget) ku muherwe Ho ndetse n’abafatanyacyahe be.

Museveni we avugwa mu rubanza kuba yarakiriye ruswa biciye mu mpano yahawe na Ho ubwo yamutumiraga muri Uganda akaza kwitabira imihango y’irahira ry’umukuru w’igihugu cya Uganda muri 2016.

Soma inkuru bijyanye: Uganda: Ministiri W’ububanyi N’amahanga Sam Kutesa Arasabwa Kwegura Kubera Ruswa – https://rushyashya.net/2017/11/23/uganda-ministiri-wububanyi-namahanga-sam-kutesa-arasabwa-kwegura-kubera-ruswa/

Ho yatanzwe iyo ruswa ngo abone amasoko yo kubaka parike y’ubukerarugendo hafi n’ikiyaga cya Victoria k’ubutaka yari buhabwe na Museveni ndetse akanahabwa ikigo cy’imari Crane Bank. Company ya Ho yitwa CEFC yanagombaga gufungura indi company afatanije n’imiryango ya Museveni hamwe na Kutesa nkuko byagaragajwe n’ubushinjacyaha bw’Amerika.

Mu buhamya bwa Vuk Jeremic, yavuze ko nyuma yaho mandat ye irangira, yasinye amasezerano na CEFC akishyurwa 333,333$ buri mwaka n’iyi company kugirango ajye ayihuza n’abantu bakomeye barimo Perezida wa Chad Idriss Deby na Sam Kutesa. Mu rubanza Jeremic yeretswe amafoto ya Sam Kutesa na Arthur Kafeero wafashaga Kutesa maze yemeza ko aribo koko.

Vuk Jeremic atanga ubuhamya mu rubanza

Vuk Jeremic mu buhamya bwe yakomeje atangaza ko Perezida Deby na Kutesa batangiye kuza muri emails ze na Ho muri Nzeli 2014; icyo gihe nabwo Kutesa yari mu bibazo bya ruswa ikabije yavugagwaho ndetse n’inkubiri yo gushaka ko atayobora inama nkuru y’umuryango w’abibumbye, bicishijwe muri petition yasinywe n’abantu bagera ku 15,695

Vuk Jeremic yatangaje ko ubwe atarazi neza Perezida Deby ariko yaciye kuri Cheikh Tidiane Gaido, wahoze ari Ministiri w’intebe wa Senegal wari  uziranye n’abayobozi bakomeye muri Afurika.

M’Ukuboza 2017, Gaido yafatanywe na Ho barafungwa azira kwakira ruswa ya 400,000$ kugirango ageze Ho kuri Perezida wa Chad. Amerika ikaba yarasubitse ishinja rya Gaido ariko akaba azajya atanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo Ho.

2018-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024
Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Ubwanditsi 27 Sep 2019

2 Ibitekerezo

  1. Kaks
    December 3, 20188:23 am -

    “Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, Ministiri w’intebe we Sam Kutesa” Oya se kandi Minisitiri w’Intebe wa Uganda ni Ruhakana Rugunda. Ibi bituma n’inkuru umuntu ayibazaho niba ari ukuri

    Subiza
  2. Kirabo Agnes
    December 3, 201810:42 am -

    Ndabona byakosowe ariko. Kandi kwibeshya bibaho.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri
INKURU NYAMUKURU

Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Ubwanditsi 09 Mar 2020
CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa
IMIKINO

CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa

Ubwanditsi 26 Jun 2019
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!
Amakuru

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru