Kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024, i Luanda muri Angola harabera inama ya 2 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu birebwa n’ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.
Ni inama yatumijwe na Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza mu kibazo cya Kongo, ku murongo w’ibyigwa hakaba hateganyijwe kureba aho buri ruhande mu zishyamiranye rugeze rushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu nama za mbere, bigamije kurangiza intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu nama iheruka, Leta ya Tshisekedi yari yemereye umuhuza kumushyikiriza bwangu gahunda( road map) y’ ibikorwa byo gufata, kwambura intwaro no gucyura mu bihugu byabo abanyamahanga bo mu mitwe ifite indiri aho muri Kongo.
Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwigeze butanga iyo ngengabihe bwari bwemeye, ndetse birakaza cyane umuhuza wabifashe nko gutesha abantu umwanya.
Muri abo bagizi ba nabi bagomba gukomwa mu nkokora, harimo abajenosideri ba FDLR, bica Abakongomani, bakabasahura, bagasambanya abagore ku ngufu, ari nako bategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aho kubambura intwaro no kubohereza mu Rwanda, Tshisekedi ahubwo yashimangiye ubufatanye nabo, dore ko benshi yanabashyize mu gisirikari cya Kongo, FARDC, ubu FDLR ikaba igize uruhuri rw’imitwe itabarika, ifasha Tshisekedi kurwanya M23.
Abari i Luanda baduhishuriye ko inama yo kuri uyu wa kabiri ishobora kubera Leta ya Kongo akasamutwe, kuko igomba kwihanagirizwa bwa nyuma, igasabwa kureka ibinyoma no kwima agaciro ibyemezo bigamije kurengera ubuzima bw’inzirakarengane.
Ariko se, tutigirishije nkana, ubundi Kongo yakubahuka FDLR, ikambura intwaro umufatanyabikorwa wayo?
Uretse ko nta n’ubushobozi bwa gisirikari Tshisekedi afite bwo gusenya FDLR, kuko imurusha ingufu, ntiyanatiyuka kwikuraho amaboko afatiye runini ubutegetsi bwe.
Ibya Tshisekedi na FDLR ni agati k’inkubirane. Ni nk’ibya wa mugani ngo” mire mire umuriro, ncire ncire akaryoshye”.
Ikigaragara Leta ya Kongo izakomeza gusinya amasezerano ibizi neza ko itazayashyira mu bikorwa, kugeza ubwo abahuza bazarambirwa iyo mikino, bakabivamo, maze urusha undi intege n’impamvu yo kurwana agatsinda intambara.
Abagira inama Tshisekedi bamugire iyo kwicarana na M23 mu mishyikirano yeruye kandi itaziguye, bitabaye ibyo intare za Sarambwe zizashyirwa zimuturumbure i Kinshasa.