Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda guhera ejo tariki 25/02/2017 biteganyijwe yuko azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, igihugu cyamuhaye ubuhungiro muri za 70 !
Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, ejo yabwiye abanyamakuru aho mu murwa mukuru wa Tanzaia yuko Museveni azaba ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rukazarangira ejo bundi tariki 26.
Makonda yabwiye abo banyamakuru yuko Perezida Museveni azagirana ibiganiro birambuye na mugezi we, Perezida John Pombe Magufuli, ariko yirinda kuvuga ibyo bizibandaho uretse kuvuga gusa yuko bizaba bigendanye n’ubukungu, ubucuruzi na diplomasi.
Abakurikiranira hafi ibyo muri Prezidansi ya Tanzania bahamya yuko ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byombi bizibanda ku kibazo cy’imishyikirano igamije kureba uko amahoro yagaruka mu gihugu cy’u Burundi.
Perezida Museveni niwe muhuza mukuru w’ibibazo by’Abarundi n’ubwo imirimo ya buri munsi ikorwa na Benjamin William Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania. Imishyikirano y’Amahoro ku Burundi ihagarariwe n’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC), ubu Magufuli abereye umuyobozi !
Perezida Museveni na Perezida Magufuri
Iyo mishyikirano y’Abarundi ubushize yabereye Arusha, isanzwe ibera, kuva tariki 16 kugeza tariki 18 z’uku kwezi ariko leta y’u Burundi yanze koherezayo intumwa zayo, itanga impamvu ubona zifite intego (intumbero) zo gushaka kwica iyo mishyikirano.
Leta y’u Burundi yavuze yuko idashobora kujya mu mishyikirano yanatumiwemo imitwe yibumbiye muri CNARED ngo kuko yagize uruhare muri ya kudeta yapfubye, Gicurasi 2015. Bujumbura kandi ikanavuga yuko iyo mishyikirano igomba kuzajya ibera mu Burundi aho gutwarwa Arusha muri Tanzania.
Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza
Iki kibazo rero gihangayikishije Mkapa akaba yaratangaje yuko agomba kugishyikiriza abayoboye EAC ku buryo bwihutirwa ! Museveni nk’umuhuza nawe ni ngombwa guhura na Perezida wa EAC’ ku buryo bwihutirwa ngo barebere hamwe icyakorwa !
Casmiry Kayumba