• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Editorial 03 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Impuzamashyaka NUP yo muri Uganda ikuriwe na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga rugaragaza ko amatora yakozwe tariki ya 14 Mutarama 2021 atagenze neza bakaba basaba ko yateshwa agaciro.

Nkuko byatangajwe n’umwunganizi wa NUP George Musisi bagaragarije urukiko ibirego bafitiye ibimenyetso nk’impapuro zitora zari zatowe mbere, gutoteza abarwanashyaka ba NUP aho bamwe banafashwe bagafungwa.

Amakuru ari kuva mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Museveni yahaye Andrew Mwenda ubutumwa bwo kwegera Bobi Wine akamwemeza ko yahagarika ikirego mu rukiko rw’ikirenga maze bakagirana amasezerano y’ibanga y’uburyo azakorana na leta ya Museveni.

Ibyo twabashije kumenya nuko abafana ba Bobi Wine bafunze bazahita barekurwa ndetse n’ibindi byinshi cyane. Museveni asanzwe azwiho gukoresha amafaranga y’umurengera yigarurira abamurwanya. Amakuru ari hanze aremeza ko Andrew Mwenda yabonanye na Bobi Wine inshuro zigera kuri ebyiri kuva amatora yaba kugirango babiganireho.

Abantu benshi bibuka uburyo Mwenda yagiye ku biro bya NUP akambara imyenda yabo avuga ko nawe ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda anyuze muri iryo huriro. Abahanga mu bya politiki bemeza ko icyo Mwenda yashakaga ari ugusenya iri shyaka nk’intumwa ya Museveni. Nyuma yaho, Mwenda yaje kugaragara kuri televiziyo avuga ko Bobi Wine adashoboye kuyobora iki gihugu.

Undi munyamategeko wa NUP ariwe Medard Sessonga yemeje ko nta matora Perezida Museveni yakwitabira ngo agende neza. Babwiye urukiko rw’ikirenga ko abasirikari binjiye mu biro by’itora bazanye impapuro zatowe. Nyuma y’amatora Bobi Wine yafungiwe iwe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri Museveni amaze gutangaza ko yatsinze amatora.

Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko Museveni yatsinze kuri 59% naho Bobi Wine akagira 35% mu matora yarimo umutekano muke aho abagande 54 bashyigikiye Museveni bishwe n’inzego z’umutekano, bashaka gutera ubwoba abashyigikiye Bobi Wine.
Imiryango iharanaira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibikorwa bya leta ya Museveni

Si ubwa mbere abatavuga rumwe na Museveni baregera urukiko rw’ikirenga ko Museveni yibye amatora ariko ntacyo byigeze bitanga kuko abacamanza b’urukiko rw’ikirenga batigenga nkuko n’abagize Komisiyo y’amatora nabo ubwabo batigenga kuko bose bashyirwaho na Perezida Museveni.

Ihuriro rya NUP ryabonye imyanya myinshi mu Inteko ishinga Amategeko aho babonye abagera kuri 56 akaba ari ubwambere ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ribona imyanya myinshi. Abagize guverinoma bagera kuri 25 bo mu ishyaka rya Museveni batsinzwe na NUP ndetse n’uwabaye Visi Perezida wa Museveni igihe kirekire ariwe Edward Ssekandi nawe yatsinzwe na NUP.

Nibwo bwa mbere NRM ya Museveni yatsindwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka hafi 40 Museveni amaze ku butegetsi. Ibi bigaragaza ko abagande barambiwe NRM na Perezida Museveni. Mu mwaka wa 2011 Museveni yatsinze n’amajwi 68%, agira 60% muri 2016 none uyu mwaka yagize 58%.

2021-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Editorial 15 Nov 2022
Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Editorial 05 Nov 2022
Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Editorial 04 Sep 2018
Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town
UBUKERARUGENDO

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Editorial 13 Feb 2018
Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144
HIRYA NO HINO

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Editorial 19 Apr 2020
Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024
Uncategorized

Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024

Editorial 16 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru