Perezida Museveni yabwiye abadepite ko gufunga uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura, ari uko yabangamiye ubunyamwuga bwa Polisi agahitamo gukoresha abasivili mu bikorwa by’ubutasi.
Ibi Museveni yabikomojeho ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kamena 2018, ubwo yari mu nama y’umuhezo n’abadepite nk’uko Daily Monitor yabyanditse.
Abadepite bitabiriye iyi nama y’umuhezo bavuze ko Museveni yanenze Gen Kayihura kuba yarakabije gukoresha abasivili ubutasi bwa Polisi, ibintu avuga ko bitesha agaciro imiterere ya polisi. Icyakora ngo nta byinshi yigeze atangaza ku buryo Gen Kayihura yakoze aya makosa ndetse n’ibyaha ashobora kuzashinjwa.
Muri Mata uyu mwaka Perezida Museveni yakoze impinduka mu nzego zo hejuru z’umutekano aho yakuyeho IGP Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi yari amazeho imyaka igera kuri 13.
Bivugwa ko Perezida Museveni yirukanye Gen. Kale Kayihura ku buyobozi bukuru bwa Polisi amushinja ibyaha birimo kurebera umutekano muke mu gihugu. Ibi bijyanye n’abantu bakomeye bamaze iminsi bicwa muri Uganda ngo bikekwa ko hari uruhare yaba yarabigizemo kuko bishinjwa abantu be ba hafi.
Gen Kayihura yafashwe mu byumweru bibiri bishize ariko Igisirikare cya Uganda gikomeza guhakana ko afunze, kivuga ko yahamagajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo nubwo impamvu yabyo itahise itangazwa.